Ishyirahamwe ‘Marche de la Vie’ ryo mu Bubiligi riri gutegura urugendo rwiswe Marche-ADPES, ruzakorwa mu irushanwa ngarukamwaka rizwi nka “One Million Steps” mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iki gikorwa ngarukamwaka kizaba ku wa 13 Mata 2025, kibere i Bruxelles mu Bubiligi, kikazaba ku nshuro ya kane.
Iri rushanwa ry’intambwe miliyoni (One Million Steps) , ryatangiye ku wa 07 Mata 2025 , rikazasozwa ku wa 04 Nyakanga 2025.
Mu 2024 ryitabiriwe n’abarenga 120 muri bo abarenze umunani babashia kugera ku ntambwe miliyoni zuzuye.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi wa Marche de la Vie, Norbert Nsabimana uri mu bategura icyo gikorwa, yavuze ko izo ntambwe ari nk’ibilometero 750 abantu bakora mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Bidufasha kuba hamwe, ntiduheranwe [n’agahinda], kuko ibi bihe biba bitoroshye ku bijyanye n’amarangamutima.”
Nsabimana yavuze ko kandi iyo umuntu akoze urugendo nk’urwo rugakorerwa mu biti, “hari ukuntu ugira undi mwuka, ukaruhura ubwonko, ukanagira ibindi bitekerezo.”
Yavuze ko uyu mwaka iri rushanwa rizitabirwa n’abo mu Rwanda mu Bubiligi, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’ahandi.
Yavuze ko Marche-ADPES ari gahunda y’ingendo izwi mu Bubiligi, itangirwa uburenganzira ndetse n’ishyirahamwe ryabo rikaba ryarahawe uruhushya.
Yavuze ko bifuza ko urwo rugendo rwazitabirwa n’abana, n’ababyeyi benshi, kuko buri wese azaba ashobora gukora urugendo rujyanye n’aho ashoboye.
Ati “Turizera ko hazaboneka nk’abantu bagera ku 1000, kandi n’igikorwa kizitabirwa n’Abanyarwanda cyangwa abandi bose babyifuza.”
Nsabimana yavuze ko ADPES, ari gahunda ishinzwe ibijyanye no kugira ubuzima bwiza muri siporo y’ibigo bikora siporo mu Bubiligi.
Ati “Bikorwa mu gice kivuga Igifaransa cyose, Wallonie no mu Mujyi wa Bruxelles. Twemerewe muri urwo rugaga kuko twujuje ibisabwa byose.”
Asobanura impamvu y’intambwe miliyoni, Nsabimana yavuze ko zibutsa Abatutsi barenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bigakorwa kugira ngo abantu bumve icyo miliyoni bivuze.
Ati “Gukora ibilometero 750 amezi atatu, umubiri wawe urahinduka, ni bwo umenya ko abishwe bari benshi cyane bikaguha kumva ugomba kubaho ubahesha agaciro bambuwe. Unabikora agirira neza umubiri wawe uwushakira ubuzima bwiza.”
Mu 2021 ni bwo Nsabimana Norbert utuye mu Bubiligi yatangije urugendo rw’amaguru yise ‘urugendo rw’ubuzima’ (Walk of Life/ Marche de la vie).
Uru rugendo rukorwa mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ni mu gihe Marche de la vie Asbl yo yatangijwe n’abantu batandatu bashatse kugaragaza imbaraga z’ubufatanye , bikaba n’uburyo bwo guha agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubwongereza n’ubudage nibo bagambaniye URwanda 1884-1887 bagabanya ubutaka bw’Urwanda babuha Congo nabanyekongo bavuga ikinyarwanda Baragiza Urwanda Abakoloni b’ababiligi ubu nibyo bibazo turiguhura nabyo byerekeza kungenga bitekerezo ya jenoside kubatutsi bari DRC.