Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Gicurasi 2025 mu majyepfo y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi habereye impanuka ikomeye aho imbangukira gutabara yagonganye n’imodoka ya mini bus itwara abagenzi.
Amakuru avuga ko ubwo iyi modoka yari itwaye abagenzi yari igeze mu karere ka Kamonyi , igiye gukata mu muhanda ngo ijye aho zihagrara by’akanya gato, imbangukiragutabara yaturukaga muri uwo muhanda ku muvuduko uri hejuru, yayikubise irayahuranya irenga umuhanda.
Iyi mbangukiragutabara yari itwaye umurwayi, gusa ku bw’amahirwe nta muntu n’umwe wahasize ubuzima, ndetse uwo murwayi Police yahise imushakira ubutabazi bw’ihuse.
Amakuru y’iyi mpanuka yashimangiwe n’umuvugizi wa Police mu majyepfo y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda, aho agize ati “Uyu munsi tariki 23 /5/2025, i saa cyenda z’igicamunsi mu karere ka Kamonyi umurenge wa Runda, Akagari ka Muganza umudugudu wa Nyagacyamo, habereye impanuka yo mu muhanda aho imodoka y’imbangukiragutabara yagonganye na minibus yari irimo abagenzi.”
Umuvuguzi wa Police yakomeje avuga ko iprerereza rigikomeje ndetse police ikaba isaba abantu bose kubahiriza amategeko yo mu muhanda kugirango impanuka zikomeze zirindwe.
Bamwe mu baturage babonye iby’iyi mpanuka bavuga ko iyi mbangukiragutabara yagendaga nabi cyane ndetse bakaba basaba police ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda kujya igenzura imitwarire y’izi modoka za ambulance kuko zitwarwa nabi abashoferi bitwaje ko ari ntkumirwa.
Abaturage kandi baboneyeho gushimira Police kuko yahise ishakira uwo murwayi uburyo yagezwa kwa muganga mu rwego rwo kwirinda ko yahuhukira aho.