Mu karere ka Kayonza hakomeje kuvugwa inkuru ibababje y’umugabo w’imyaka 62 wishwe n’abasore babiri bamaze kurongora umugore we.
Ibi byabereye mu karere ka Kayonza, umurenge wa Kabare akagari ka Kirehe mu mudugudu wa Duterimbere.
Amakuru avuga ko ahagana mu masaha ya saa sita z’ijoro mu ijoro ryo ku cyumweru umusaza witwa Serugendo Jean de Dieu yavanye ku kabari n’umugore we bari bamaranye amezi 4 babana nkumugore n’umugabo ariko mu buryo butemewe n’amategeko.
Ubwo bageraga mu rugo, umusaza yahise ajya kuryama, naho umugore yinjiza abandi basore babiri mu wundi muryango w’inzu, ubwo batangira gusambana.
Umwe muri aba bosore bamutumye ku kabari ngo ajye kugura inzoga, undi asigara ari mu gikorwa n’umugore , gusa bombi baza gupfa amafaranga 1000 Rwf bituma batera induru.
Ubwo nibwo wa musore wundi yahageraga, umusaza nawe yumva urusaku arasohoka asa babasore babiri n’umugore we bari gutongana, umusaza ati “Ese mugire kunsanga iwange munandongorere umugore”.
Ubwo umusaza yahise afata icupa ryari aho arikubita umwe muribo, undi aba aramufashe, umwe mu basore yahise afata isuka yari iri aho ayimukubita mu mutwe, umusaza abura ubwenge.
Ubwo abaturage nabo bumvise urusaku bahise baza gutabara igitaraganya, bahageze basanga umusaza ameze nabi bahita bamwihutana kwa muganga.
Nyuma abaturage baje kwakira amakuru ko umusaza yamaze gushiramo umwuka aguye kwa mu ganga.
Abaturage kandi bavuga ko uyu mugore yari asanzwe ari indaya kuko atari ubwambere yaba azanye abandi basore aruta bakaza gusambanira nawe mu rugo rwuwo musaza.
Abaturage basaba ko umusaza yahabwa ubutabera, aba batatu bagakanirwa urubakwiye, ndetse ubuyobozi bw’akagari butangaza ko abacyekwa bamaze gutabwa muri yombi uko ari batatu.
src:TV1