Ku isaha ya saa kumi nimwe na 45 zishyira saa kumi nebyiri, mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Rwezamenyo ahazwi nko kuri tapi ruje Nyamirambo habereye impanuka ikomeye.
Ubwo imodoka y’ikamyo ya kampanyi ya Sulfo yamanukaga iva kuri tapi ruje ijya mu mujyi, nibwo yagonze abamotari, ifatisha Abamotari babiri ndeste igonga n’imodoka ya Rava 4 n’indi y’ivatiri.
Abari aho impanuka yabereye bavuga ko iyi modoka yamanutse yiruka ivuza amahoni menshi byumvikana ko yatangaga impuruza.
Ubwo iyi mpanuka yabaga, yahitanye umugenzi wari uri kuri imwe muri moto yagonze, uyu mugenzi yari umusore.
Amakuru avuga ko iyi mpanuka kandi yakomerekeje abantu bari hagati ya batatu na batanu nkoko bamwe mu bari aho impanuka yabereye babivuga.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nyarugenge, ndetse n’abakomeretse bajya kwitabwaho.
Iyi modoka bivugwa ko yari yacitse feri, ubwo yagongaga uwo mumotari utwaye umugenzi, umugenzi yahise agwa mu ivatiri yari iri muri uwo muhanda, ikamyo n’ivatiri bimuhurizaho, gusa umumotari we yarokotse.
Uyu mumotari avuga ko kuba yarokotse ari ubuntu bw’Imana, dore ko mugenzi we w’umumotari nawe wagonzwe n’iyi kamyo yakomeretse bikomeye ndetse n’imbvu zigasohoka.
Abaturage bavuga ko ubwo iyi kamyo ya Sulfo yamaraga kugonga aba bantu , babajwe no kubona shoferi ahise asohoka akiruka cyane agahunga.