Ku mbuga nkoranyambaga inkuru y’umusore wikiye amafaranga ye yose akagurira umukobwa Imodoka ikomeje gutangaza benshi kubera ibyamubayeho amaze kumugurira iyo modoka.
Uyu musore nyuma yo guhanara kuri Kiss Fm abagisha inama, abantu benshi cyane babajwe n’ibyo umukobwa yamukoreye ariko nanone bamwe bavuga ko uyu musore atatekereje kabiri mbere yo kumugurira iyo modoka.
Uyu musore ubwo yakundanaga n’umukobwa, yari yarakoteje amafaranga yo kugirango azagure ikibanza yubakemo inzu, gusa yaje gusabwa n’umukobwa ko yamugurira Imodoka.
Uyu musore rero kubera urukundo rukabije yakundaga uyu mukobwa yahise afata y’amafaranga agera kuri Million 18 yari yarabikiye ikibanza, ayamuguriramo imodoka avuga ati “ibintu ni ibishakwa”.
Gusa budacyeye kabiri, nta nicyumwe kimwe giciyemo, umukobwa yahise amukatira aramuzinukwa burundu, ndetse aramuboloka ku mbuga nkoranyambaga zose yewe no kuri nomero ya telefone.
Uyu musore yakomeje avuga ko agahita ari kenshi, ubu atazi icyo akorera uwo mukobwa.
Umusore ngo icyamubabaje cyane n’uko iyo modoka yamuguriye yahise ayiha Undi musore bakundana, ubu akaba ariwe uyigendamo.
Uyu musore yakomeje agisha inama y’icyo yakora, avuga ko iyo modoka atabasha kuyambura uwo mukobwa kuko yayibaruje mu mazina ye.
Gusa akavuga ko azi aho iyi modoka bayoparika bityo akaba yumva yagenda akayitwika bose bakayihomba.
Uyu musore yagize ati “Muraho,njye ndi umujyam wimyaka 29 ankaba nifuza inama zanyu,nakundanye n’umukobwa ndamukunda sana ngera naho mugurirra imodoka kubera kumukunda ariko nkimara kumugurira imodoka yahise ankatira none ikibazo mfite niki,imodoka yahise ayiha umutipe basigaye bakundana,nafashe udufaranga nari kuzaguramo ikibanza mugurira imodoka ya MOLIYONI 18,None ko nzi aho iyo modoka irara nkaba ntayitwara kuko nayanditse mumazina ye,uwazayitwika basi twese duhombe?ndababaye pe kuko maze kuyimuha nta nicyumweru cyashize yahise amblocka gusa.”