Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye dosiye iregwamo umwana w’umukobwa w’imyaka 16 ukurikiranyweho icyaha cyo kwihekura.
Icyaha uyu mwana w’umukobwa akurikiranweho cyakozwe ku itariki 09 Kamena 2025 mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo.
Amakuru ahari ndetse atangazwa n’Ubushinjacyaha avuga ko kuri uwo munsi uyu mwana w’umukobwa yatatse cyane akabwira abo babana ko arwaye, bituma abo babana bamwihutana kwa muganga kuko yagaragaraga nkurembye.
Bageze kwa muganga, muganga yaramusuzumye asanga uyu mukobwa yabyaye, ndetse abimenyesha abari bamuzanye kwa muganga.
Abo bari bamuherekeje kwa muganga baratunguwe cyane ndetse bavuga ko batigize babona umwana yaba yabyaye.
Ku bufatanye bw’abaganga, n’abari bari aho uyu mukobwa bamubajije aho yashyize umwana, abanza kubatsembera gusa nyuma aza kuvuga ko umwana yamubyaye ariko akaba yaguye mu musarane w’iwabo.
Abaturage bakimara kumenya iyo nkuru bahise basenya umusarene bagezemo basangamo umwana yamaze gushiramo umwuka nkuko bitangazwa n’ubugenzacyaha.
Uyu mwana w’umukobwa ntiyemera ko yataye uwo mwana mu musarane ku bushake, ahubwo avuga ko yagiye mu bwiherero umwana akagwamo atabishaka.