I Kinshasa, abantu ibihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili kuva kuwa Gatandatu – AMAFOTO

Ibihumbi n’ibihumbi by’abantu n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili kuva ejo kuwa Gatandatu i Kinshasa, mu murwa Mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nyuma y’umwuzure ukomeye.

Amazi ava mu ruzi rwa N’djili, yarenze inkombe zarwo, bituma umwuzure wibasira ibice biwegereye, cyane cyane mu duce twa Ndanu, Petro Congo ndetse no muri Quartier ya 8.

Abantu benshi baraye ku kiraro, baheze mu modoka zabo kubera kubura aho banyura nk’uko byatangajwe na Radio Okapi ibinyujije kuri X.

Biravugwa ko ibyabaye byateje igihombo gikomeye ndetse abantu bapfuye, nubwo umubare nyawo utaramenyekana.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *