I Masisi i yashatse kwisubiza uduce yambuwe na M23 umuriro uraka

Kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, itariki 15 Gicurasi, habaye imirwano ikaze hagati y’inyeshyamba za M23 n’abarwanyi ba Wazalendo mu midugudu myinshi yo muri Gurupoma za Buabo na Banyungu, ziherereye muri Teritwari ya Masisi.

Nk’uko amakuru aturuka mu basivili agera kuri Radio Okapi abitangaza, nyuma y’igitero cyagabwe n’inyeshyamba za AFC-M23 kuri Wazalendo ku wa Gatatu, aba ba nyuma bagabye igitero simusiga kuri uyu wa Kane bashaka gusubira aho bavanwe.

Kuva mu ma saa kumi za mugitondo (ku isaha yaho), muri ako karere humvikanye urusaku rwinshi rw’intwaro ziremereye n’izoroheje, cyane cyane hafi y’imisozi ya Showa muri Gurupoma ya Banyungu, ndetse no muri Ngwaki na Lwansihe muri Gurupoma byegeranye ya Buabo.

Nk’uko abayobozi bo mu nzego z’ibanze babitangaza, ngo inyeshyamba za M23 zavuye mu murwa mukuru wa Teritwari ya Masisi, uherereye mu birometero 12 mu majyaruguru, zagabye igitero ku wa Gatatu, zirukana abarwanyi ba Wazalendo mu birindiro byinshi by’ingenzi.

Ariko, kuri uyu wa Kane ushize, Abawazalendo bagerageje kwisubiza imidugudu birukanwemo ariko ntibyabahiriye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *