I Musanze umugore yafashe umugabo ari hejuru y’umwana we w’umukobwa babyaranye ari kumusambanya – Amafoto

Mu karere ka Musanze hakomeje kuvugwa inkuru y’umugabo uri mu kigero k’imyaka 40 umaze igihe usambanya umwana we w’umukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure nk’uko amakuru dukesha Isango Star abivuga.

Uyu mugabo wo mu karere ka Musanze umurenge wa Kimonyi, Akagari ka Buramira, yafashwe ari gusambanya umukobwa yibyariye ufite imyaka 14 gusa y’amavuko.

Uyu mugabo ubwo yari ari gusambanya umwana we yafashwe n’umugore we, ariwe nyina wuwo mwana w’umukobwa, ahita atabaza abaturage ndetse nyuma itangazamakuru naryo rirahagera.

Uyu mwana w’umukobwa wasambanyijwe yabwiye umunyamakuru ko atari ubwambere Ise amusambanya kuko yari asanzwe abikora ahubwo yabibwira Nyina akanga kubyizera ngo ni uguharabika Ise.

Ubuyobozi bwatangarije umunyamakuru ko uyu mugabo yahise atabwa muri yombi akajya gukurikiranwa naho umwana akajyanwa kwa muganga guhabwa ubufasha bw’ibanze.

Inkuru ya ISANGO STAR yagiraga iti “Mu karere #Musanze umurenge wa Kimonyi, Umugabo w’imyaka 40 wo mu kagari ka Buramira yafashwe asambanya umwana we yibyariye w’umukobwa ufite imyaka 14, uyu mwana yabwiye Isango Star ko se yarasanzwe amusambanya yabivuga nyina ntabyemere kugeza amumusanze hejuru.

Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Kimonyi bwemereye Isango Star aya makuru ko ubu umwana ari kwitwabwaho naho se akaba ari mu maboko ya Polisi.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *