I Nyagatare abanyeshuri bacunze abarimu batashye ku mugoroba babategera hanze n’inkoni nyinshi barabakubita bikabije

Abanyeshuri biga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyarupfubire, ishuri riherereye mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, bateze abarimu babigisha barabakubita, umwe bamukomeretsa mu mutwe mu buryo bukomeye.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki ya 4 Kamena 2025 ahagana Saa Kumi n’imwe z’umugoroba, ubwo hari harangiye umupira w’amaguru wahuzaga abiga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye n’abigaga guhera mu mwaka wa Kane kugeza mu mwaka wa Gatandatu.

Abiga mu mwaka wa Kabiri ngo ntibishimiye imisifurire kuko batsinzwe 1-0 bituma batega abarimu babo mu nzira barabakubita.

Umwe mu barimu uri mu bakubiswe yabwiye IGIHE ko basohotse ikigo ari abarimu batandatu, bageze hanze bahasanga abana bafite inkoni, abarimu babiri muri bo bahise biruka.

Ati “Twari batandatu babiri babonye batwatatse ni abasaza barirutse, twe twari tugiye kwirukanka umwe bamutangije icyuma kimufata mu mutwe arakomereka cyane, undi bagiye kukimutera dukinga amaboko.”

Uwakomeretse yahise ajyanwa kwa muganga adodwa mu mutwe ubuyobozi bumusaba kujya gutanga ikirego kugira ngo ababigizemo uruhare babihanirwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, Bagabo John, yabwiye IGIHE ko nta muntu n’umwe uratabwa muri yombi, ko umwarimu yamenye wakomeretse ari umwe.

Ati “Abarimu twabagiriye inama ko batanga ibirego hanyuma inzego zishinzwe iperereza zikabikurikirana. Ni urugomo rw’abana, bateze abarimu ntabwo ari ubundi bugizi bwa nabi.’’

Gitifu Bagabo yavuze ko ubusanzwe abanyeshuri bakwiriye kugira ikinyabupfura nta mpamvu yo gutinyuka abarimu babo kugeza n’aho babakubise.

Yavuze ko inzego z’umutekano zizakora iperereza uwabigizemo uruhare wese akabihanirwa.

G.S Nyamfubire

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *