Kuri uyu wa 13 Gicurasi 2025 mu Karere ka Nyanza ho mu Ntara y’Amajyepfo imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yabirandutse igwa mu kiraro gihuza Umurenge wa Cyabakamyi na Mukingo.
Bamwe mu baturage bari bahari babwiye UMUNSI.COM ko iyo modoka yavaga aho bacukura amabuye y’agaciro ahitwa i Mucubira mu Murenge wa Cyabakamyi. Umwe yagize ati:”Mu rukerera rwo kuri uyu wa 13 Gicurasi 2025 nibwo iyi modoka yabirandutse mu iteme (Ikiraro) gihuza Umurenge wa Mukingo nuwa Cyabakamyi. Ni imodoka yavaga aho bacukura amabuye y’agaciro muri Cyabakamyi”.
Yakomeje agira ati:”Iyi mpanuka yatewe n’uko hari hamaze iminsi hagwa imvura kandi n’ikiraro kirashaje cyane. Njye nahanyuze ndimo kugenda bisanzwe. Ikiraro ubwacyo kirashaje , Ubuyobozi budufashije cyakorwa kuko kugeza ubu haba imodoka , moto cyangwa igare nta na kimwe cyahanyura”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyabakamyi Burezi Eugene yahamirije UMUNSI.COM iyo mpanuka yabaye , agaragaza ko ba nyiri modoka bari gushaka uko bayikuramo ndetse anagaragaza ko icyo kiraro kizakorwa neza bitarenze Ukwezi kwa Nzeri 2025.
Yagize ati:”Impanuka twayimennye mu masaha ya Saa 7:00 AM , nta muntu yahitanye ndetse naba nyiri modoka bari gushaka uko bayikuramo. Aho yaguye ni mu kiraro kiduhuza n’Umurenge wa Mukingo kandi ni ikiraro gukuze (Kimaze igihe)”.
Yakomeje agira ati:”Icyo kiraro , kiri ku muhanda munini uva i Nyanza werekeza mu Karere ka Ruhango. Ni umuhanda uri mu nyigo yo kuwukora nka ‘Feeder Road’, Icyo kiraro rero kimwe n’ibindi bifite ikibazo bizakorwa. Ntabwo icyo cyirengagijwe ahubwo ni uko hari gahunda yo kubaka umuhanda mu buryo burambye”.
Umuyobozi yagaragaje ko mu gihe kitari cyakorwa mu buryo burambye , harashakwa uko gisanwa ku bufatanye n’abaturage kugira ngo gikomeze gukoreshwa nk’ibisanzwe.