Ad
Ad
Ad
Ad

I Nyanza umugabo yacaniriye umupanga urashyuha cyane ubundi afata umwana we w’umuhungu muto amukorera ibya mfura mbi kubera gusa agakorwa gato abana bose bakora

Mu karere ka Huye kuri ubu ubushinjacyaha bukurikiranye ikirego cy’umugabo wafashe umwana we akamutwika kuri bimwe mu bice by’umubiri we yibwira ko ari kumuhana.

Amakuru avuga ko uyu mugabo uri mu kigero k’imyaka 44 yafashe umwana we w’umuhungu w’imyaka 5 gusa y’amavuko akamuhanisha kumutwika nyuma yo kumufata akora mu nkono y’ibishyimbo bari batetse.

Ubusanzwe uyu mugabo ndetse n’umuryango we batuye  mu mudugudu wa Gihama, akagari ka Mbuye, Umurenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza ari naho icyaha cyabereye.

Ubwo uyu mugabo yari mu ibazwa, yemeye icyaha ndetse avuga uko byagenze, ko ubwo yari ari mu rugo ahagana mu masaha ya saa kumi z’umugoroba, aribwo umwana yakoraga mu nkono y’ibishyimbo, gusa agafata umwanzuro utari mwiza wo gufata umwana we akamutwikisha umuho.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yashyuhije umuhoro ugashyuha cyane ubundi agatwika umwana we ku kaboko, ku ntoki, mu kiganza no ku rutugu, gusa umugabo abisabira imbabazi nkoko bitangazwa n’ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye.

Icyaha cyo guha ibihano biremereye umwana akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kigera ku myaka 3 n’ihazabu y’ibihumbi 300.000, hashingiwe ku biteganywa n’ ingingo ya 28 y’Itegeko No 71/2018 ryo kuwa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *