I Rwamagana gitifu w’umurenge yagiye kunywera mu kabari Police ije kugafungisha arayikubita

Mu Murenge wa Nzige mu Karere ka Rwamagana haravugwa inkuru y’uwari umuyobozi w’umurenge witwa Niyomwungeri Richard kuri iki cyumweru yasabwe kwandika ibaruwa asezera mu kazi nyuma y’uko yashyamiranye na komanda wa sitasiyo ya Polisi i Nzige.

Amakuru y’ibaruwa yo gusaba guhagarika akazi yanditsww na Gitifu Niyomwungeri yatangiye gucicikana kuri uyu wa 01 Kamena. Ni nyuma y’aho uyu muyobozi mu ijoro ryo kuwa 31 Gicurasi rishyira ku ya 01 Kamena ngo yagiranye amakimbirane na Komanda wa sitasiyo ya Nzige, ariko bikaza kurangira uyu muyobozi bagiye kumufungira kuri sitasiyo ya Nzige, aho atamaze umwanya agahita ajyanwa i Rwamagana.

Uko byagenze nk’uko bivugwa n’abari bahari, bavuga ko ubusanzwe iruhande rw’ahakorera Sitasiyo ya Polisi ya Nzige hari akabari gakora amasaha menshi, ndetse ako kabari bikavugwa ko ugakuriye yari inshuti ya Gitifu Niyomwungeri.

Ubwo byari hagati ya saa tanu z’ijoro na saa sita, Komanda wa Nzige ari kumwe n’abandi bapolisi yinjiye muri ako kabari maze asaba ko bagabanya umuziki ngo wasakuzaga cyane.

Muri icyo gihe binjiraga, Gitifu Niyomwungeri yari mu kandi kabari kegereye ako arimo asangira na ya nshuti ye ihagarariye ako kabari.

Ubwo yinjiragamo nibwo amakimbirane yatangiye ndetse habaho igisa n’imirwano,

Umwe mu baturage usanzwe ni umunyerondo w’umwuga, wiboneye ibyabaye yabisobanuriye Umunyamakuru wa MUHAZIYACU muri aya magambo, avuga ko Gitifu Niyomwungeri yasohotse mu kabari avuga ati “Habyarima urankubise, urankubise koko!!”

Ngo Gitifu yinjiye mu kabari asaba abapolisi kutabangamira abacuruzi kuko bari gukora mu masaha yemewe, komanda na we amubwira ko adakwiye kumwinjirira mu kazi, Gitifu na we ati “ni njye uyobora hano”.

Aho niho amakimbirane yatangiriye, ndetse abandi bapolisi bari kumwe na Komanda wa Polisi ya Nzige bafata umwanzuro wo kujya gufunga Gitifu, maze abaturage bari bahari nabo bakora igisa n’imyigaragambyo bavuga bati ntaho mutwara Gitifu wacu.

Ku cyumweru ku ya 01 Kamena, nibwo bamwe mu bagize inama y’umutekano itaguye bateranye maze bemeza ko Gitifu akwiye kwirukanwa, asabwa gusinya ibarurwa y’uko asezeye akazi ku mpamvu ze bwite.

Izindi nzego zose zifite aho zihuriye n’iki kibazo zabwiye MUHAZIYACU ko ikibazo ndetse n’umwanzuro wacyo byabazwa ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab mu butumwa bugufi yandikiye Umunyamakuru, yagize ati “Yaranditse asezera ku kazi, natwe twaramwemereye. Ibyo kurwana ntabyo nzi! Wabibaza komanda niba koko byarabayeho”

Kugeza ubu nyuma y’uko Gitifu asinye ku ibaruwa yo kuva mu kazi, yahise afungurwa.

Inkuru ya IGIHE

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzige, Niyomwungeri Richard, yanditse ibaruwa asezera mu kazi, nyuma yo gufatirwa mu kabari yasinze agashyamirana n’abo mu nzego z’umutekano.

Iyi baruwa yayanditse mu ntangiriro z’iki cyumweru nk’uko amakuru agera kuri IGIHE abyemeza, nyuma yo kugaragara yasinze anashwana n’abo mu nzego z’umutekano bari bamusanze mu kabari.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yemereye IGIHE ko koko uyu muyobozi yasezeye mu kazi, ariko yirinda kugira ibindi byinshi avuga.

Yagize ati “Yego, yasezeye. Ndumva ari ibisanzwe gusezera mu kazi.’’

Umunyamakuru yakomeje abaza uyu muyobozi icyatumye abasezera, avuga ko impamvu yanditse zitajya hanze kuko binyuranyije n’amategeko agenga umurimo ngo kereka ariwe ubyitangarije.

Ati “Gusa ibyo yatwandikiye ngo ni impamvu zo kuba hafi y’umuryango we no kuwitaho.’’

Amakuru yizewe agera ku IGIHE yemeza ko mu mpera z’icyumweru gishize, uyu Munyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, yafatiwe mu kabari yasinze, aza no kugirana ubwumvikane buke n’abo mu nzego z’umutekano.

Uwaduhaye amakuru yagize ati “Kuwa Gatandatu nijoro inzego z’umutekano zagiye gufunga akabari, we yari ari kunywera mu kandi byegeranye yasinze. Ni uko arasohoka aserera nabo abaturage barahurura, kandi yari akwiriye kuba intangarugero nk’umuyobozi wahayoboraga.’’

Uyu muyobozi ngo yakuwe aho nta nkuru kuko yari yasinze mu buryo bugaragarira buri muturage wese wari uri aho ngaho.

Uyu mugabo yari amaze igihe kinini mu nzego z’ibanze, aho yabanje kuba umuyobozi ushinzwe Imiyoborere myiza mu karere, ahava ajya kuba Umunyambanga Nshingwabikorwa mu mirenge itandukanye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *