Ian Kagame, Captain w’Ikipe y’Abasirikare barinda abayobozi bakuru b’igihugu (Republican Guard), ari mu byishimo hamwe na bagenzi be nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya Liberation Cup 2025.
Ibi babigezeho nyuma yo gutsinda ikipe ya Military Police Brigade ibitego 3-1 mu mukino wa ½ wabaye kuri uyu wa Kabiri. Republican Guard yitwaye neza, yerekana ubuhanga n’imbaraga byayifashije kwerekeza mu mukino wa nyuma w’iri rushanwa risanzwe rihuza inzego zitandukanye z’ingabo z’u Rwanda mu rwego rwo kwizihiza isabukuru yo kubohora igihugu.
Ikipe ya Republican Guard izaba iteze amatwi umukino uzahuza Diviziyo ya Gatatu (3rd Division) na Diviziyo ya Kane (4th Division), uzaba ku wa Gatatu tariki ya 26 Kamena 2025 saa 8:00 z’amanywa (2PM), ukabera kuri Kigali Pelé Stadium. Ikipe izatsinda uwo mukino ni yo izahura na Republican Guard ku mukino wa nyuma.
Liberation Cup ni irushanwa rikomeye rifite intego yo guha icyubahiro ingabo zaharaniye ubwisanzure bw’u Rwanda, rikaba rihuza amatsinda atandukanye y’ingabo z’igihugu mu mikino n’imyidagaduro mu rwego rwo gukomeza ubumwe n’ubufatanye mu ngabo.
Ian Kagame na bagenzi be bariteguye gukora amateka no kwegukana igikombe cya Liberation Cup 2025.