Mu buyobozi bwa Rayon Sports havugwagamo umwuka mubi ariko bisa nibyarangiye nyuma y’inama yabaye.
Mu ijoro ryacyeye tariki ya 12 Kamena 2025, abasaza ba Rayon Sports bayobowe na Paul Muvunyi, Twagirayezu Thadee, Gacinya Chance Dany, Muhirwa Prosper ndetse na Martin Rutangambwa, bagiranye inama.
Ni amashusho yagiye hanze afatwa na Martin Rutagambwa yerekana aba bagabo barimo kuganira ndetse bishimye cyane nyuma y’ibiganiro bitari byoroshye.
Tariki 10 Kamena 2025, nibwo UKWELITIMES twabatangarije ko mu buyobozi bwa Rayon Sports harimo umwuka mubi bitewe n’ibyo batumvikanaho cyane hagati ya Perezida Twangirayezu Thadee ndetse na Visi Perezida, Muhirwa Prosper.
Iyi nama yaraye ibaye, yatumijwe na Muvunyi Paul uyobora urwego rw’ikirenga rwa Rayon Sports ndetse yari igambije cyane kunga aba bagambo ariko kandi bakagira ibyo bumvikana.
Ibintu byavuye muri iyi nama y’abasaza ba Rayon Sports
Ibwiyunge mu bayobozi
Hashize iminsi Twagirayezu Thadee asinyishije umukinnyi mushya witwa Prince Musore Michel ariko uyu mukinnyi ntabwo yemerwaga na Afhamia Lotfi, wemeza ko mu byo akina atari amukeneye.
Ibi nibyo byazamuye cyane umwuka mubi mu buyobozi bwa Rayon Sports bitewe nuko bamwe batamwemeraga ariko iki kibazo baje kukigaho bafata umwanzuro wo gushyira hamwe mu byo bakora bakongera bakubaka Rayon Sports ikomeye.
Ingenzurwa ry’umutungo muri Rayon Sports
Muri iyi nama haganiriwe kandi ku bijyanye n’icungwa ry’umutungo mu ikipe ya Rayon Sports.
Kuwa gatatu tariki 11 Kamena 2025, nibwo hasohotse ibaruwa ivuga ko hakenewe inteko rusange bitewe nuko komisiyo ishinzwe igenzurwa ry’umutungo ngo yasanze hari ibyakoze kuva tariki 5 kugeza tariki 7 Kamena 2025, bishobora kuzatuma muri Rayon Sports bitagenda neza mu minsi iri imbere.
Ariko kandi UKWELITIMES twaje kumenya amakuru ko muri iyi kipe hari abakozi bahembwa nta masezerano, bivuze ko gucunga neza umutuma bitagendaga neza nkuko bikwiye.
Muri iyi nama hanzuwe ko iki kintu kigiye kwitabwaho cyane kugirango ibyinjira n’ibisohoka bijye ku murongo bizajye byifashishwa mu kugenzura umutungo.
Hagiye gutangira kugura abakinnyi kandi bakomeye
Ikipe ya Rayon Sports kuva yashyira hanze umukinnyi wa mbere witwa Musore Michel Prince ntabwo yigeze yongera kugaragaza abandi bakinnyi izongeramo ariko hari abavugwa.
Muri iyi nama iki nacyo cyaganiriweho ndetse hemezwa ko bagiye gutangira kurangizanya n’abakinnyi babona b’ingenzi cyane, bazanabafasha mu rugendo rw’imikino nyafurika bazitabira umwaka utaha.
Amakuru kugeza ubu dufite avuga ko abakinnyi barimo Rushema Chris, Mosengo Tansele, Joseph Sackey, bashobora gusinyishwa mu gihe cya vuba hatagize igihinguka. UKWELITIMES twamenye kandi ko bagiye gutangira gushaka umuzamu ukomeye ariko kandi na Nicholas Mwere ashobora kuza muri iyi kipe.
Umutoza wa Rayon Sports, Afhamia Lotfi, yamenyesheje ubuyobozi ko mu mpere z’uku kwezi ashaka gutangiza imyitozo hitegurwa imikino ya gishuti iri mu kwezi gutaha kuzanabamo Rayon Day.
Rayon Sports yatakaje abakinnyi 2 kugeza ubu barimo Muhire Kevin ugiye gukina muri Jamus FC, Iraguha Hadji na Bugingo Hakim bivugwa ko berekeje muri APR FC, Nsabimana Aimable na Khadim Ndiaye batazakomezanya.
Hari kandi abandi bakinnyi bivugwa ko batazakomezanya na Rayon Sports barimo Ndikuriyo Patient, Serumogo Ally, n’abandi bataramenyekana.