Ad
Ad
Ad
Ad

Ibisasu bya Iran byahinduye Israel umuyonga (Amafoto)

Mu ntambara imaze iminsi ishyamiranyije Israel na Iran, iki gihugu muri Kamena cyateye missile zikabakaba 400 muri Israel ndetse cyoherezayo drone nyinshi ku buryo nibura missile zigera kuri 35 zabashije guhamya igipimo zishwanyaguza ibikorwaremezo zinatwara ubuzima bw’abantu nk’uko bivugwa n’ubuyobozi bwa Israel.

Muri iyi nkuru, turagusangiza amafoto atandukanye agaragaza ubukana bw’ibisasu Iran yateye muri Israel n’ukuntu byahinduye icyo gihugu ivu bigasiga bishyize hasi ibikorwaremezo bitandukanye, bikanahitana ubuzima bw’abatari bake ku buryo igihugu cya Israel kitari cyarigeze guhura n’akaga nk’ako mu mateka yacyo.

Ibisasu bya Iran byangije inyubako zo muri Israel mu buryo bukomeye cyane

Uyu mugore yahungishije imbwa ye mu buvumo buri munsi y’inzu aho abaturage ba Israel bahungira mu bihe bidasanzwe by’intambara

Umusirikare wa Israel hafi y’imodoka yangijwe na missile zatewe ku nyubako zo guturamo i Tarma mu Majyaruguru ya Israel

Ayu na we yarebaga akaga kari kugwira Israel mu buryo batari barigeze babona mu mateka yabo

Umunya-Israel yitegereza ahazamukaga imyotsi itewe na missile Iran yateye ahitwa Herzliya ku wa 17 Kamena 2025.

Uyu mugore yabuze uko yifata ubwo yajyaga guherekeza Bella Ashkenazi wiciwe mu rugo iwe n’igisasu cyatewe ahitwa Holon muri Israel ku wa 16 Kamena.

Yananiwe kwakira urupfu rw’abo mu muryango we barimo abakobwa be babiri

Inyubako zo guturamo zahindutse umuyonga

Missile zatewe i Tel Aviv ku wa 13 Kamena zazamuye imyotsi myinshi muri aka gace

Ibikorwa by’abashinzwe ubutabazi ntibyari byoroshye nyuma y’ibitero bya missile byo ku wa 15 Kamena

Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi ubwo barimo bafasha umugore wakomerekeye mu bitero Iran yagabwe muri Haifa

Ubuvumo bwo munsi y’amazu bwabaye amakiriro y’ubuzima bw’abanya-Israel benshi

Ubwo aba bantu bari baje kwihera ijisho ukuntu ishuri ryigisha iyobokamana ryangirijwe bikomeye na missile zatewe muri Israel ku wa 16 Kamena.

Israel ntako itagize ngo irwane ku baturage n’ibikorwaremezo byayo ariko Iran yateranye ubukana bwinshi

Imiturirwa yakabakabaga ibicu yahinduwe umuyonga n’ibisasu byaturutse muri Iran ku wa 15 Kamena

Mu kirere cya Tel Avuv byari ibicika ku wa 15 Kamena ubwo Israel yageragezaga gupfubiriza mu kirere ibisasu byoherejwe na Iran

Ibisasu Iran yateye byose ntibyageze ku gipimo kuko ibyinshi Israel yabishwanyagurizaga mu kirere

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *