Mu gihe urukundo rwa Kimenyi Yves na Miss Muyango Claudine rwafatwaga nk’inkomezi y’urubyiruko rukunze imideri n’imyambarire, ibintu byatangiye gusenyuka gahoro gahoro kugeza ubwo amabanga y’imbere mu gitanda asakaye ku mbuga nkoranyambaga, atuma benshi batangira guhindura uko babonaga urwo rugo rwari rwarashimangiwe n’amafoto n’amagambo y’urukundo.
Mu majwi yakwirakwiye cyane ku mbuga nka TikTok, Instagram na X, humvikanamo ko Kimenyi Yves, yavuze ko Miss Muyango yangaga no guhindukira mu gitanda, kandi ko byamweretse ko urukundo rwabo rwari rwaragabanutse cyangwa rwarazimye burundu.
Aya magambo yababaje benshi, bamwe bibaza aho urukundo rujya iyo ruhuye n’iterabwoba rituruka mu makimbirane y’imbere mu rugo.
Ayo majwi yashyizwe hanze na Keza Terisky, bivugwa ko yigeze kugirana ubucuti bwihariye na Kimenyi. Keza yavuze ko Kimenyi yamubwiraga ibyo bibazo byabo, harimo no kwikoma Muyango ko atakimwitaho nk’umugabo.
Nyuma y’aho ayo majwi asohokeye, DJ Brianne, usanzwe akorana bya hafi na Muyango, yatangaje ko yatunguwe no kubona ibijyanye n’amarangamutima y’abantu babiri bashakanye bijya hanze, ibintu yagaye bikomeye.
DJ Brianne yagaragaje ko kuba atunga amatwi ibivugwa ku mbuga ntacyo bimaze, ko ahubwo abantu bakwiye kubaha ibanga ry’urugo ndetse no kutagerekaho abandi ibyemezo byafatwaga mu muryango.
Nubwo Miss Muyango yamaze kwemeza ko urugo rwe rwari rumaze igihe mu makimbirane, ntacyo aravuga ku buryo bweruye kuribyo ashinjwa n’umugabo.