Mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Shangi, Akagari ka Mugera, Umudugudu wa Karugero, habaye inkuru itangaje ku wa Gatatu tariki ya 28 Gicurasi 2025. Umusore witwa Tumukunde Emmanuel yari yateguye umuhango wo gusaba no gukwa umukobwa we, Nyiranzarorimana Divine, ariko uwo munsi nyirizina w’ibikorwa, umukobwa yagiye kubyara.
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, Nyiranzarorimana Divine yari amaze gushyingiranwa na Tumukunde Emmanuel mu buryo bwemewe n’amategeko, kandi bari barateganyije ko umuhango wo gusaba no gukwa uzaba ku wa Kane tariki ya 29 Gicurasi 2025.
Ku wa Gatatu, Divine yafashwe n’inda maze ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mugera aho yabyariye neza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangi, Jeanne Mukamusabyimana, yatangaje ko nubwo umukobwa yabyaye umunsi umwe mbere y’umuhango wo gusaba no gukwa, imiryango yombi yaganiriye ku byabaye maze bemeranya ko imihango ikomeza nk’uko byari biteganyijwe.
Nyiranzarorimana Divine yabyariye ku Kigo Nderabuzima cya Mugera kandi abyara neza.
Umuhango nyirizina w’ubukwe uteganyijwe gukomereza mu rusengero rwa EAR Kigabiro nyuma y’uko umubyeyi azaba amaze kuva ku kiriri.