Umutwe w’iterabwoba wa Ansar Al Sunnah wo muri Mozambique, urigamba kwicira abasirikare ba Mozambique n’ab’u Rwanda mu bitero uvuga ko uheruka kugaba.
Uyu mutwe ubicishije ku miyoboro unyuzaho icengezamatwara, muri iki cyumweru wigambye igitero uvuga ko wagabye ku kigo cya gisirikare cy’ingabo za Mozambique kiri mu karere ka Macomia ho ntara ya Cabo Delgado.
Ni igitero cyagabwe ku wa Kabiri w’iki cyumweru. Ansar Al Sunnah yigambye kucyiciramo abasirikare ba leta barenga 10; gusa inzobere za gisirikare zemeza ko uyu mutwe usanzwe ukabya iyo wagabye ibitero.
Ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo umusirikare wa Mozambique utifuje gutangazwa avuga ko kiriya gitero cyari gikomeye cyane.
Uyu yagize ati: “Habaye imirwano ikomeye, hari n’abishwe ku mpande zombi. Ku ruhande rw’inyeshyamba barenga 10.”
Igitero cyo muri iki cyumweru cyakurikiye icyari cyabaye ahitwa i Muidumbe bivugwa ko cyiciwemo abasirikare 17 bo ku ruhande rwa Leta.
Mu ntangiriro z’uku kwezi ibyihebe byigambye ibindi bitero bitandukanye ku ngabo za Mozambique, harimo n’igico bateze muri parike ya Niassa bakiciramo abarinzi ba parike babiri n’abasirikare batatu b’u Rwanda.
Ibinyamakuru muri Mozambique bivuga ko muri uku kwezi abasirikare bagera kuri 30 bo ku ruhande rwa leta bamaze kwicwa mu bitero byiyongereye by’izi nyeshyamba muri uku kwezi.
Ibi bikorwa by’inyeshyamba birimo kuvugwa nyuma y’igihe ingabo za Mozambique zifatanyije n’ingabo z’u Rwanda zibashije kwirukana inyeshyamba mu bice byinshi bya Cabo Delgado no kugarurayo amahoro.
Ingabo z’u Rwanda zageze muri iriya ntara yo mu majyaruguru ya Mozambique muri Nyakanga 2021.