Kuri uyu wa Gatatu, abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali bitabiriye inama yateguwe n’inzego zitandukanye, aho bamenyeshejwe impinduka zikomeye zijyanye n’imisanzu y’amande n’ubwishingizi (Assurance).
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Félix Namuhoranye, yatangaje ko igihe cyari gisanzwe gihabwa abamotari ngo babe bishyuye amande y’amakosa yo mu muhanda cyavuye ku minsi itatu kigashyirwa ku minsi 30. Ibi bizafasha abamotari kubona umwanya uhagije wo kwishyura no kwitegura neza, aho kubashyira mu gihirahiro cy’igihe gito.
IGP Namuhoranye yavuze kandi ko amafaranga y’amande azajya acibwa abamotari atazongera kurenga ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda (10,000 Frw), ibintu byakiriwe neza n’abamotari bagaragaje ko byabafasha kurushaho gutunganya akazi kabo nta gihombo kinini.
Ikindi cyatangajwe ni uko abamotari bazajya batwara bagendera ku buryo bw’amanota (point-based system), aho uzajya agira amanota meza azagenerwa igiciro gito ku bwishingizi bwa moto ye. Ni ukuvuga ko uzagaragaza imyitwarire myiza mu muhanda azajya atanga amafaranga make ya Assurance buri mwaka.
Iyi nama yari ihuriyemo abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Olivier Kabera, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Félix Namuhoranye, n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), Evariste Rugigana.
Ni inama yahaye umwanya abamotari wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo ku byemezo bijyanye n’imigendekere y’akazi kabo. Abayobozi babasobanuriye umushinga w’itegeko rigamije guteza imbere umutekano wo mu muhanda no kuzamura ireme ry’umwuga w’ubumotari, hagamijwe kurengera ubuzima bw’abagenzi n’abatwara ibinyabiziga.