Ikipe ya APR FC ikomeje kugaragaza ubushake bukomeye bwo gusinyisha umukinnyi wo hagati akaba na kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin. Uyu musore w’imyaka 24 amaze igihe ari umwe mu nkingi za mwamba mu ikipe y’i Nyanza, ndetse n’umwe mu bakinnyi bafite ubunararibonye mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.
Amakuru yizewe yatangajwe na Lorenzo wa RBA aravuga ko Muhire Kevin yaganiriye n’ubuyobozi bwa APR FC, bumugaragariza ko bushaka ko yambara umwambaro wa Nyamukandagira mu mwaka utaha w’imikino. Mu biganiro bagiranye, Muhire Kevin yemeye ko naramuka abuze ikipe yo hanze y’u Rwanda imuha amahirwe meza, azemera gutanga umukono kuri APR FC.
Nubwo Muhire Kevin agifite amasezerano na Rayon Sports, aya makuru ashobora gusenya byinshi mu mishinga y’iyi kipe yambara ubururu n’umweru, cyane ko uyu mukinnyi akomeye kandi akunzwe n’abafana. Ni umukinnyi ufite ubuhanga, ubunararibonye ndetse n’ubushobozi bwo kuyobora bagenzi be mu kibuga, ibintu APR FC iteye imboni mu gihe iri kwiyubaka ikifuza gusubira ku rwego rwo hejuru mu marushanwa mpuzamahanga.
Ibi byakomeje gukwirakwizwa nyuma y’uko Kevin agaragaye yambaye umwambaro w’umweru n’ubururu ubwo yajyaga mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi.
Kugeza ubu, biracyategerejwe kureba niba Muhire Kevin azabona amahirwe yo kujya gukina hanze, cyangwa niba azahita yerekeza mu ikipe ya gisirikare, APR FC.