Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko hari impinduka ziri gukorwa zigamije gufasha abanyeshuri bo mu mashuri atatu abanza kwiga amasomo bijyanye n’umwanya bafite.
Byagarutsweho mu biganiro bigaragaza ishusho y’uburezi mu Rwanda mu mashuri abanza n’ay’inshuke byabaye kuri uyu wa 13 Kamena 2025.
Kugeza ubu, 52% by’abanyeshuri biga mu myaka itatu ibanza biga mu byiciro (bamwe mu gitondo abandi nyuma ya Saa Sita) n’aho 48% bakiga ingunga imwe (umunsi wose).
Abo 48% wasangaga biga bacucitse mu mashuri, kuko hari bamwe mu bayobozi babaga barabishyize mu mihigo bigatuma umubare w’abanyeshuri mu cyumba uba munini hari aho wasangaga bagera ku 100 kandi badakwiye kurenga 46.
Ibyo byatumaga umwarimu atabasha gukurikirana abo yigisha bose, bityo bamwe bagasigara, umubare w’abatsindwa ukiyongera.
Ku rundi ruhande 52% biga mu byiciro bo ntibabashaga kurangiza ibyateganyijwe mu nteganyanyigisho kubera ko yateguwe hagendewe ku biga ingunga imwe.
Ubusanzwe kwiga ingunga imwe abana baba bafite amasaha umunani yo kwiga (isaha yo mu ishuri igizwe n’iminota 40) ariko uwize mu byiciro we agira amasaha atanu gusa.
Byagiraga ingaruka z’uko abarimu bigisha baharanira ko barangiza integanyanyigisho batitaye ku kuba abana basigaranye ubumenyi.
Impinduka zigiye gukorwa ni uguhuza integanyanyigisho n’igihe abana bafite ku masaha 25 aho kuba 40 nk’uko byari bimeze mbere.
Izo mpinduka zigamije gufasha umubare munini w’abanyeshuri biga mu byiciro no kugabanya ubucucike mu mashuri y’abiga ingunga imwe.
Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana yagize ati “Mu by’ukuri hari igihe abana biga, hari n’ibyo biga, biba bigomba guhura. Nka Minisiteri dushyiraho politiki noneho REB iragenda ikareba ngo ibyigwa ni ibiki bakabishyira muri ayo masaha.”
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, Dr. Flora Mutezigaju, yavuze ko izo mpinduka zigamije gufasha abana kwiga neza no kurangiza ibyateganyijwe.
Ati “Integanyanyigisho dufite, iteguye ku buryo umwana wiga amasaha umunani ku munsi (isaha y’isomo igizwe n’iminota 40) ari we ubasha kurangiza ibyateganyijwe. Kubera ko hari amashuri afite abana biga mu byiciro, usanga bafite amasaha 25. Abo rero nta na rimwe bazarangiza integanyanyigisho.”
Yongeyeho ati “Icyo twakoze ni mu buryo bwo kugira ngo duhe abana amahirwe angana. Integanyanyigisho tuyishyira ku kigero cy’uko umwana wiga amasaha 25 ku cyumweru na we ayirangiza. Uziga amasaha 40 we azaba afite umwanya uhagije wo gusubiramo amasomo cyane cyane.”
Yerekanye ko ibyahinduwe ari ugufata integanyanyigisho n’amasomo yigwaga bigenewe umwana ufite amasaha 40 buri cyumweru, bigakorwa ku buryo uwiga amasaha 25 abasha kuyiga kandi nta masomo avanywe mu byo biga.
Yavuze ko ibizakorwa nta kintu na kimwe bizangiza kuko igipimo cya UNESCO kigaragaza ko umwana urangije amashuri abanza agomba kuba yize nibura amasaha 4800 mu gihe cy’imyaka itandatu kandi bizajya bikorwa.
Mu byarebweho cyane ni icyo umwana urangije amashuri atatu abanza agomba kuba azi ari byo kubara, gusoma no kwandika mu Kinyarwanda n’Icyongereza.
Yasobanuye ko hakozwe impinduka zirimo guhuza integanyanyigisho n’igihe gihari cy’amasaha 25 mu cyumweru no gukora ku buryo ishuri rimwe ritagomba kurenza abana 46 mu cyumba.