Ad
Ad
Ad
Ad

Icyifuzo cy’u Rwanda cyo gusenya FDLR cyumviswe! U Rwanda na DRC basinyanye amasezerano y’amahoro

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kwimakaza amahoro n’umutekano mu Karere harimo no gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kamena 2025, i Washington muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akaba yashyizweho umukono n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga b’ibyo bihugu bitatu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb Olivier Nduhungirehe yavuze ko umutwe wa FDLR ugizwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukwiye guherwaho mu gushyira mu bikorwa ayo masezerano.

Ati: “Ikintu cya mbere kizakorwa ni ugutangira gushyira mu bikorwa ibijyanye no gusenya umutwe wa FDLR bigakurikirwa no gukuraho ingamba z’ubwirinzi zashyizweho n’u Rwanda.

Ibi bishingiye ku bushake bwagaragajwe hano bw’icyemezo gishingiye ku bimenyetso cyo guhagarika gufasha FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro. Uwo ni wo musingi w’umutekano n’amahoro mu Karere kacu.”

Yakomeje agira ati: “Tugomba kuzirikana ko hari ibintu bigari bitarasobanuka mu Karere kacu no hanze yako, kubera ko amasezerano yasinywe mu gihe cyashize ntabwo yashyizwe mu bikorwa. Nta gushidikanya ko uyu muhanda uri imbere utazoroha.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwiyemeje gufatanya na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’abandi bafatanyabikorwa, kandi rwizeye ko intego y’amahoro n’umutekano izagerwaho.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa RDC, Therese Kayikwamba yavuze ko gusinya aya masezerano ari uburyo bushya bwo gushyigikira amahoro kandi ko ari inshinga z’igihugu.

Umunyabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio wayoboye aya masezerano yavuze ko gufasha u Rwanda na RDC gusinya amasezerano y’amahoro biri mu murongo mugari wa Perezida Trump wo kwimakaza amahoro.

Yashimye u Rwanda na RDC bagize uruhare mu gusinya aya masezerano ashima igihugu cya Qatar cyagaragaje gushyigikira gahunda yo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.

Muri aya masezerano u Rwanda na RDC bemeranyijwe kubaha ubusugire bwa buri gihugu no gukumira amakimbirane, guhagarika imirwano, kwambura intwaro no gushyira mu buzima busanzwe imitwe itari iya leta yitwaje intwaro.

Harimo gushyiraho itsinda rihuriweho rigenzura ibijyanye n’umutekano, gufasha mu gucyura impunzi, gushyigikira ubutumwa bw’Ingabo za Loni ziri muri RDC [Monusco] no gushyiraho uburyo bw’imikoranire mu by’ubukungu mu karere.

Aya masezerano kandi arimo inyandiko igaragaza ibikorwa bihuriweho mu gusenya umutwe wa FDLR

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *