Murigande Charles wigeze kuba muri Guverinoma y’u Rwanda mu myanya itandukanye, yagarutse ku buzima we na bagenzi be babayemo mu Burundi ari impunzi, avuga ko bwari bugoye kugeza aho hari umuryango umwe wigeze kujya guca inshuro, utashye usanga ibiryo wahawe bihumanye, abantu umunani bose babiriye barapfa.
Murigande yabigarutseho mu kiganiro The Long Form aherutse kugirana na Sanny Ntayombya, cyagarutse ku rugendo rwe muri politiki, ubuzima bwe bw’ubuhunzi, n’ibindi.
Ati “Hari ikintu cyabaye ubwo nari mfite imyaka itandatu, ababyeyi bacu bose bari bagiye guca inshuro, nibuka umuryango umwe wari wagiye guca inshuro, ababyeyi bari bagiye guca inshuro, babaha ibiryo bihumanye.”
“Barataha uwo mugoroba, barateka, hanyuma umuryango wose, bari icyenda, umunani barapfa, umwe warokotse ni uruhinja rwari rutaratangira kurya. Ni ibintu byanze kumva mu mutwe.”
Murigande asobanura ko urwo rupfu rw’abo bantu, ahora iteka arushanisha n’ubuzima bugoye yabayemo nk’impunzi, aho kwiga, kurya n’ubundi burenganzira bw’ibanze byari bigoye kugira ngo umuntu abigire.
Ati “Niba hari ikintu nsanisha nacyo ubuzima bwanjye bwo mu nkambi, ni icyo, nubwo nari nkiri muto ariko ndabyibuka ibyo bintu, nibuka n’amazina y’uwo muryango, wari umuryango wa Sengofero.”
Murigande yavuze ko kubera uguhatana kw’ababyeyi be, bakoze ibishobka byose bakisanga bavuye muri ubwo bukene ku buryo byageze aho Abarundi batangira gukorera Abanyarwanda bari impunzi.
Muri ibyo bihe bigoye, ababyeyi be bakoze ibishoboka byose kugira ngo abana babeho neza, batsinde kandi bagere ku iterambere bifuza.
Ati “Ubwo twari tubashije kugira amashuri abanza mu nkambi, ababyeyi baratubwiraga ngo tugomba gushyira umutima ku byo dukora, bakatubwira ngo dukora cyane kugira ngo mubone ibyo kurya, namwe turashaka ko mwitwara neza mu ishuri.”
“Nibuka mama wacu yakundaga kutubaza niba umwe muri twe babiri bigaga ashobora kuzaba uwa kabiri mu ishuri, akatubwira ati nkora ibishoboka byose kugira ngo mubone ibyo kurya, kuki mwe mutakora ibishoboka byose mukaba aba mbere mu ishuri. Ibyo byaradufashije twembi bigaga.”
Nyuma yo kurangiza amashuri abanza, ngo ntabwo byashobokaga gukomeza mu yisimbuye kuko imyanya yari ihari muri ayo mashuri, yabaga igenewe abanyeshuri b’Abarundi.
Gusa ngo abanyarwanda bari mu mahanga, bari muri Kaminuza mu ntangiriro za 1960, yaba abari mu Bubiligi no muri Zaire, bahisemo gushinga ishuri ryisumbuye, ryitwa College St Albert ritangirira muri Zaire riza kwimukira mu Burundi, abasha kugira amahirwe yo gukomeza amasomo.