Ad
Ad
Ad
Ad

Icyo Guverinoma y’u Rwanda imaze gutangaza nyuma y’amakuru akomeje gukwirakwizwa avuga ko Perezida Paul Kagame arembye

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ameze neza, ibihuha bimaze iminsi bicicikana ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko yaba arwaye, ibihamya ko nta shingiro bifite.

Ibi bihita nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwizwa amakuru avuga ko Perezida atameze neza, bamwe bavuga ko yaba arwaye bikomeye cyangwa se yarapfuye. Ababikwirakwije babishingira ku kuba Perezida amaze ibyumweru hafi bitatu atagaragara mu ruhame.

Guverinoma yasobanuye ko kuba Perezida amaze iminsi atagaragara bitatewe n’uburwayi, ahubwo ko ari akaruhuko asanzwe yihaye nyuma y’akazi kenshi, nk’uko n’abandi bantu bose basanzwe bafata igihe cyo kuruhuka.

Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, yavuze ko ayo makuru ari ibihuha bidafite ishingiro, asaba Abanyarwanda kudahungabanywa nabyo. Yagize ati:
“Nyamuneka ntimutwarwe n’aya makuru atariyo yuzuye urwango ari gukwirakwizwa. Nta kintu cyo gutinya gihari cyangwa cyo kugira impungenge gihari.”

Yakomeje avuga ko ibyo kuba Perezida atagaragara ari ibisanzwe, kuko akenshi akunze kugira imirimo ihambaye ku rwego rw’igihugu n’amahanga. Yagize ati:
“Na we ni umuntu, ikindi nk’abandi wese afata igihe akaruhuka. Nta kidasanzwe cyangwa cyo gutinya gihari. Perezida ameze neza, ari kuruhuka bisanzwe. Aracyari mu nshingano ze uko bikwiye.”

Guverinoma y’u Rwanda yanavuze ko ibi atari ubwa mbere hagiye havugwa ibihuha nk’ibi bijyanye n’ubuzima bwa Perezida, kandi ko akenshi biba bifite imvano za politiki.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *