Ifite agaciro ka miliyoni 42 Frw! Umufana wa Rayon Sports yazanye moto idasanzwe izaherekeza iyi kipe kugeza itwaye igikombe

Umufana w’akadasohoka wa Rayon Sports, Bizimana Augustin, utuye mu karere ka Rulindo, ahazwi nka Nyirangarama, yagaragaje urukundo rudasanzwe afitiye ikipe ye. Uyu mufana yatangaje benshi ubwo yahaga Rayon Sports impano idasanzwe—moto yo mu bwoko buhambaye izajya igenda imbere ya bus y’iyi kipe.

Iyi moto, nk’uko Augustin yabisobanuye, ifite agaciro ka miliyoni 42 Frw. Irangwa n’ibidasanzwe birimo uburemere bwayo budasanzwe, vitensi esheshatu (6), n’ibindi bikoresho bigezweho bituma itandukana n’andi moko ya moto. Augustin yavuze ko iyi moto izajya iherekeza bus ya Rayon Sports mu rugendo rwose kugeza ubwo ikipe izatwara igikombe cya shampiyona.

Mu muhango wo kwakira iyi mpano, ubuyobozi bwa Rayon Sports burangajwe imbere na Perezida Muvunyi Paul bwagaragaje ibyishimo byinshi ndetse bashimira Bizimana Augustin ku bw’iyi nkunga ikomeye. Ubuyobozi bwongeye kumwizeza ko iyi moto izashyirwaho ibirango bya Rayon Sports, igakomeza gufasha mu guha ikipe isura nziza no gutera akanyabugabo abakinnyi n’abakunzi b’iyi kipe ikundwa cyane mu Rwanda.

Iki gikorwa cyagaragaje ko abafana ba Rayon Sports bafite uruhare rukomeye mu gutera inkunga ikipe yabo, bikaba ari urugero rwiza rw’ubwitange n’urukundo rw’imikino.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *