Rutahizamu wa Rayon Sports, Umunya-Senegal Fall Ngagne, ntazongera gukina muri shampiyona y’uyu mwaka nyuma yo kugira imvune ikomeye ku ivi ry’iburyo. Iyi mvune yayigiriye mu mukino wabahuje na Amagaju FC ku wa Gatandatu ushize, aho yagonganye n’umunyezamu mu minota ya nyuma y’umukino. Rayon Sports ibinyujije mu itangazo ryayo, yemeje ko uyu mukinnyi azasiba imikino yose isigaye y’iyi season.
Fall Ngagne yari umwe mu bakinnyi bafatiye runini Rayon Sports, aho yari ayoboye urutonde rw’abatsinze ibitego byinshi muri shampiyona, amaze gutsinda ibitego 13 mu mikino 14 yakinnye. Uyu musaruro w’igitego hafi kuri buri mukino watumye aba umwe mu bakinnyi b’ingenzi mu busatirizi bwa Rayon Sports, ifite ibitego 30 muri rusange, aho 13 ari ibye wenyine.
Nyuma yo kugira iyi mvune, Fall Ngagne yabonanye n’inzobere mu kuvura amagufa (Orthopedist), maze asanga imitsi y’ivi izwi nka cruciate ligaments (ligaments croisés) yaracitse. Kugira ngo akire neza, abaganga bamugiriye inama yo kubagwa, igikorwa kizakorwa ku wa Gatandatu. Biteganyijwe ko azamara igihe kirekire adakina, hagati y’amezi atandatu n’icyenda, bitewe n’uburyo ivi rye rizakira nyuma yo kubagwa.
Iyi mvune ni igihombo gikomeye kuri uyu mukinnyi kuko yari afite amahirwe yo kurushanwa igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona. Ni kandi igihombo kuri Rayon Sports, kuko izaba ibuze rutahizamu wayo ukomeye mu mikino izasigara, cyane cyane ko na Muhire Kevin, uyoboye abandi mu gutanga imipira ivamo ibitego (assists), na we atakiri mu kibuga kubera imvune.
Rayon Sports izasabwa gukina imikino isigaye idafite aba bakinnyi bayo babiri ngenderwaho, bikaba bishobora kugira ingaruka ku musaruro wayo. Ubuyobozi bw’ikipe ndetse n’abakunzi bayo bakomeje kwifuriza Fall Ngagne gukira vuba no kugaruka mu kibuga afite imbaraga, kugira ngo azafashe ikipe ye mu bihe bizaza.