Ad
Ad
Ad
Ad

Igisasu cyaturikiye kuri Televiziyo y’igihugu, umunyamakuru wari uri gusoma makuru Live akizwa n’amaguru – VIDEWO 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, abantu benshi bari bakurikiye amakuru kuri Televiziyo ya Leta ya Iran (IRIB) batunguwe no kubona umunyamakuru ahagarika amakuru atarangiye, agahita ahunga nyuma y’uko humvikanye igiturika gikomeye hafi y’inyubako ya televiziyo.

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uwo munyamakuru ari gusoma amakuru nk’ibisanzwe mu kiganiro cya Live, ariko akavuga ibintu mu buryo butuje. Ako kanya humvikanye urusaku rukomeye rw’igisasu cyaturitse, maze uwo munyamakuru ahita akubitwa n’inkuba, arikanga ahaguruka vuba cyane, ahita ahunga atavuga aho agiye.

Byabaye ibintu bitunguranye ku bayakurikiraga, bamwe bibaza niba byari umukino wa sinema, gusa inzego z’umutekano za Iran zahise zibivugaho, zemeza ko habaye igiturika hafi y’icyicaro cya televiziyo, ariko ko iperereza ryahise ritangira ngo hamenyekane icyabiteye.

Nta makuru arambuye aratangazwa ku byaba byateye icyo giturika, cyangwa niba hari abaguye cyangwa abakomeretse, ariko guhangayika kw’abaturage byahise kwiyongera. Ibitangazamakuru byo muri Iran bivuga ko ishobora kuba ari intandaro y’ibikorwa by’ubwiyahuzi cyangwa igitero cyagabwe n’abantu bataramenyekana.

Ubuyobozi bwa IRIB bwagize buti: “Turashimira umunyamakuru wacu wagize ubutwari bwo gukomeza akazi mu gihe cy’akaga, ndetse tunashimira inzego z’umutekano ku buryo bwihuse bagaragaje mu gukumira ibishobora gukurikiraho.”

Iyi nkuru iri gukurikiranywa n’abanyamakuru mpuzamahanga, bitewe n’uburemere bw’ibyayibayemo n’uko bibaye mu gihe Iran iri mu bihe by’umutekano muke mu karere.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *