Igisirikare cy’u Burundi (FDNB), cyemeje ko giheruka kwica inyeshyamba zirenga 100 zo mu mutwe wa MRCD/FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
FDNB iravuga ko yiciye ziriya nyeshyamba mu mirwano yasakiranyirije impande zombi mu ishyamba rya Kibira riherereye mu ntara ya Cibitoke.
Ingabo z’u Burundi amakuru avuga ko zafashe icyemezo cyo kugaba ibitero kuri uriya mutwe, ziwuhora kuba waranze kwifatanya na zo mu ntambara zirimo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho zirwana n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa M23.
Ku bw’igisirikare cy’u Burundi, ngo kuba FLN yaranze kwifatanya na cyo cyabifashe nk’akagambane.
Amakuru avuga ko inyeshyamba zirenga 100 Ingabo z’u Burundi zishe, zaguye mu bitero bibiri byagabwe mu Kibira hagati ya Werurwe na Gicurasi uyu mwaka.
SOS Médias Burundi ivuga kandi ko imirwano yabaye yaguyemo abasirikare b’u Burundi babarirwa mu icumi.
Umusirikare wo mu ngabo z’u Burundi ufite ipeti rya Captain asobanura uko bateye FLN, yagize ati: “Twagose ibirindiro byabo mu ijoro. Bari bafite intwaro zihagije ariko bajagaraye. Twakoresheje uburyo bwo kubatungura kugira ngo tubice.”
Amakuru avuga ko imirwano ikomeye hagati ya FDNB na FLN yabaye hagati y’itariki ya 8 n’iya 9 Werurwe, ndetse n’iyabaye hagati y’itariki ya 3 n’iya 4 Gicurasi 2025.
Usibye inyeshyamba zishwe, amakuru anavuga ko hari izibarirwa muri 30 zafashwe mpiri mbere yo kujyanwa i Bujumbura guhatwa ibibazo. Ngo hari n’izindi nyinshi zasanzwe mu Kibira zakomeretse.
Amakuru kandi atangwa n’Igisirikare cy’u Burundi avuga ko iyo mirwano yasize hafashwe imbunda icyenda zo mu bwoko bwa Kalashnikov, Pistolet ebyiri ndetse n’amasasu menshi.
Inyeshyamba za FLN zafashwe mpiri zemeza ko zari zaravuye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo kwanga kubahiriza itegeko zari zahawe ryo gufasha ku rugamba ihuriro ry’Ingabo za Leta ya kiriya gihugu ririmo FARDC, FDLR ndetse n’Abarundi.
Umwe mu basirikare bakomeye mu Burundi utifujwe ko amazina ye atangazwa, yavuze ko “kubyanga byafashwe nk’ubugambanyi. Twari twabahaye nyirantarengwa, bahitamo guhungira mu Kibira.”
Amakuru y’imirwano y’Ingabo z’u Burundi na FLN yanemejwe n’umuyobozi wa Komine Mabayi, Jeanne Izomporera, wavuze ko imirambo y’inyeshyamba zishwe yashyinguwe byihuse, ku mpamvu z’ubuzima.
Igisirikare cy’u Burundi kuri ubu kiravuga ko kigomba gukomeza kurasa FLN kugeza kiyiranduye burundu.
Umutwe wa FLN w’impuzamashyaka MRCD ya Paul Rusesabagina usanzwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse hagati ya 2018 na 2019 uyu mutwe wagiye ugaba ibitero mu bice bitandukanye by’intara y’Amajyepfo n’iy’Uburengerazuba, wica abaturage batari bake.
Ingabo z’u Burundi biravugwa ko zawihindutse mu gihe mu mwaka ushize amakuru yavugaga ko impande zombi zagiye zikorana inama mu rwego rwo kunoza umugambi w’uko zafatanya kugaba ibitero ku Rwanda.