Igisubizo cya perezida Kagame ubwo yabazwaga niba u Rwanda ari rwo ruha M23 intwaro zigezweho irwanisha

Perezida Paul Kagame yahakanye ko u Rwanda ari rwo ruha umutwe wa M23 intwaro zigezweho urwanisha, avuga ko hafi ya zose ari izo uriya mutwe wambura Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuva M23 yinjira mu ntambara irwanamo na FARDC, imiryango irimo MONUSCO yakunze kuvuga ko uriya mutwe urwanisha intwaro zigezweho zinaruta n’iza ziriya ngabo ziri mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Wagner Kayikwamba na we aheruka gutangaza ko intwaro M23 yifashishije itsinda ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “nta bwo zari zarigeze na rimwe zigaragara mu karere k’ibiyaga bigari”.

Uyu yunzemo ati: “Ndanibuka ko n’Umuryango w’Abibumbye ufite ubutumwa bukomeye cyane ku mugabane wa Afurika wavuze ko intwaro zakoreshejwe n’ingabo z’u Rwanda na M23 zirenze ubushobozi bw’izazo.”

Zimwe mu ntwaro ibihugu bitandukanye byakunze kuvuga ko M23 ikoresha, zirimo za missile zihanura indege zirasirwa ku butaka.

Perezida Paul Kagame ubwo yabazwaga n’umunyamakuru Larry Madowo wa Televiziyo ya CNN niba u Rwanda ari rwo koko ruha M23 ziriya ntwaro, yagaragaje ko atari byo.

Ati: “Mu by’ukuri inyinshi muri zo zituruka muri FARDC, zituruka mu ngabo za Congo. Hafi ya zose. Batera M23, M23 ikabatsinda, yabakurikira igafata ibikoresho byinshi cyane.”

Perezida Kagame yashimangiye ko nta ntwaro cyangwa ubundi bufasha ubwo ari bwo bwose u Rwanda ruha M23.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *