Igisubizo cy’ibibazo by’Abanye-Congo ntabwo kiri i Kigali – Thabo Mbeki

Thabo Mbeki wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo yagaragaje ko nubwo u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bimaze igihe bihurira mu biganiro, bidahagije ngo Uburasirazuba bw’iki gihugu bubone amahoro.

Ni ingingo Mbeki yagarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wo muri Afurika y’Epfo, Sophie Mokoena.

Iki kiganiro cyibanze ku bimaze iminsi biri gukorwa ngo ikibazo cy’Uburasirazuba bwa RDC gishakirwe igisubizo, birimo n’ubuhuza bwatangijwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mbeki yavuze ko ibiri gukorwa nta musaruro bizatanga mu gihe Abanye-Congo batarumva ko igisubizo kizava muri bo.

Ati “Ushobora kumvikana, Guverinoma ya Congo na Guverinoma y’u Rwanda zigahura zigashyira umukono ku masezerano, ibyo ni byiza ariko ntabwo byonyine bizakemura ikibazo kiri mu Burasirazuba bwa Congo. Ibi byarageragejwe na mbere, nagiye kenshi mbwira abantu ko ibibazo by’Uburasirazuba bwa RDC ni iby’imbere kuri Congo ntabwo bikomoka hanze y’imipaka ya Congo.”

Yakomeje avuga ko “Ku bw’ibyo ibyo Abanyamerika bamaze iminsi bakora byo gushishikariza Kinshasa na Kigali guhurira hamwe, ntabwo bikemura ikibazo cya Congo, kiriya kibazo gikwiriye gukemurwa n’abaturage ba Congo.”

Muri Gashyantare 2025, i Dar es Salaam muri Tanzania hateraniye inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Ibirasirazuba (EAC) n’abo mu Muryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Iyi nama yanzuye ko imirwano hagati ya M23 na FARDC ihagarara bwangu, umuti w’ikibazo ugashakwa binyuze mu nzira z’amahoro ndetse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikagirana ibiganiro n’impande zose harimo n’uyu mutwe wa M23.

Thabo Mbeki yavuze ko uyu mwanzuro ariwo utanga igisubizo kirambye, kuko ibisubizo by’ibibazo bya RDC bitari i Kigali.

Ati “Uribuka SADC na EAC bihurira hamwe, icyo Abanyafurika bavuze ni uko dukwiriye gushyigikira inzira ziganisha ku mahoro hagati y’Abanye-Congo, Kinshasa ikwiriye kuganira na M23 bakwiriye gukemura ibibazo, iyo niyo nzira y’ukuri. Ushobora kuganira na Uganda, u Rwanda n’abandi ku bijyanye n’imyitwarire yabo kuri Congo, ariko igisubizo cy’ikibazo cy’Abanye-Congo, cy’Abanyamulenge ntabwo kiri i Kigali, kiri i Kinshasa.”

Thabo Mbeki atangaje ibi mu gihe imirwano yongeye kubura no gukaza umurego hagati ya FARDC na M23 kugeza ubu igenzura ibice binini bya Kivu y’Amajyaguru birimo n’Umujyi wa Goma ndetse n’uwa Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo.

Ni mu gihe kandi Joseph Kabila Kabange wayoboye RDC yamaze kugera mu Mujyi wa Goma ugenzurwa na M23, nyuma yo gukurwaho ubudahangarwa ngo akurikiranwe n’ubutegetsi bwa RDC.

Kabila yageze i Goma nyuma y’iminsi mike yeretse ubutegetsi bwa Tshisekedi ibintu 12 byafasha igihugu kugira amahoro n’umutekano birambye, birimo guhagarika igitugu n’intambara, kwiyunga n’Abanye-Congo, kugirana n’ibihugu by’abaturanyi ibiganiro by’ukuri kandi bihoraho, hagamijwe kugera mahoro ndetse n’iterambere birambye mu karere.

Ati “Icya 10, gusenya imitwe yitwaje intwaro yose y’Abanye-Congo n’iy’abanyamahanga no kohereza iy’abanyamahanga mu bihugu ikomokamo. Icya 11, guhagarika gukoresha abacancuro hashingiwe ku mahame y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ryo ku wa 3 Nyakanga 1977 n’umwanzuro wa Loni wo ku wa 4 Ukuboza 1989, no gucyura byihuse abari ku butaka bwa Congo.”

Kabila yasabye Leta ya RDC gucyura ingabo z’ibihugu by’amahanga ziri ku butaka bw’iki gihugu, ashima ko Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) watangiye gucyura izo wari waroherejeyo mu Ukuboza 2023.

Umwuka mubi ukomeje gufata indi ntera mu gihe Qatar, Amerika n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bikomeje gukora ibishoboka byose ngo u Burasirazuba bwa RDC bubone amahoro.

Thabo Mbeki wayoboye Afurika y’Epfo, yavuze ko igisubizo cy’ibibazo by’Abanye-Congo kitari i Kigali

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *