Igisubizo Perezida Paul Kagame yasubije umuturage wasabye ko nawe bazamubaza ibyangombwa byo gutwara ikinyabiziga ‘perime’ cyavugishije benshi

Akenshi usanga ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu buzima bwa buri munsi bw’imbere mu gihugu, umuntu Abanyarwanda benshi bubaha kandi babona nk’ikitegererezo ari Nyakubahwa Perezida wa Republica Paul Kagame, ku buryo biba bigoranye cyane kubona abantu bamubaza ibibazo biciriritse cyangwa bidafite intego ihambaye.

Gusa mu mwaka wa 2016, abantu baratunguwe cyane nyuma yo kubona umwe mu bakoreshaga urubuga rwa Twitter rusigaye rwitwa X atinyutse agasaba ko nawe umunsi umwe yazabazwa niba afite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga.

Ni ikibazo benshi babonye bakumva ko cyaba ari nko kunaniza inzego z’umutekano ndetse ko byaba ari ukubaza ubusa kuko bose baba babizi ko HE atatwara ikinyabiziga adafite uruhushya rubimwemerera.

Gusa abantu benshi batunguwe n’uko kuri uwo munsi yamubarijeho icyo kibazo, HE Paul Kagame nawe yahise amusubiza akamusobanurira aho yaherewe impushya afite zo gutwara ibinyabiziga ndetse akamubwira n’imyaka yaziherewemo.

Uyu muntu witwaga Sharangabo ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Umunsi umwe muzaba lze Nyakubahwa Perezida Paul Kagame uruhushya rwe rwo gutwara ibinyabiziga”. Bisa nkaho yabwiraga bamwe mu bashinzwe umutekano.

Mu gihe gito cyane ubu butumwa bwari bumaze kugera kuri HE Paul Kagame, nawe ntaguca ku ruhande ahita amusubiza amubwira ko mu mwaka wa 1986 aribwo yabonye uruhushya rwa mbere rwo gutwara ibinyabiziga, akaba yararuboneye muri Uganda, naho mu mwaka wa 1990 akaza kubona urundi ruhushya aruboneye muri Amerika, nyuma yaje no gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga mu Rwanda ararubona.

Yagize ati “nsanzwe mfite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, iyambwere nayiboneye muri Uganda Mu 1986, no muri USA mu mwaka wa 1990, nyuma nakurikijeho iyo mu Rwanda”.

Bamwe ku mbuga nkoranyambaga ntibiyumvishaga uburyo umuntu ashobora kumara imyaka ingana kuriya ayoboye igihugu ariko umuturage akaba yatinyuka kumubaza ikibazo nk’icyo.

Igisubizo Perezida Paul Kagame yasubije umuturage wasabye ko nawe bazamubaza ibyangombwa byo gutwara ikinyabiziga (perime) cyavugishije benshi

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *