Inzobere mu mateka na politiki ya Afurika, Prof. Patrick Loch Otieno Lumumba, yagaragaje abantu bitiranya imiyoborere ya Perezida Paul Kagame n’igitugu nyamara iba igamije guha abantu umurongo muzima kugira ngo bajyane mu rugendo rwo guteza imbere igihugu, nta n’umwe usigaye inyuma.
Mu kiganiro The Long Form n’umunyamakuru Sanny Ntayombya, Prof. PLO Lumumba yabajijwe niba yashyira Perezida Kagame ku rutonde rw’abaharaniye impinduramatwara ya Afurika nka Nelson Mandela, Julius Nyerere na Patrice Lumumba, asubiza ko yamushyiraho bitewe n’ibikorwa by’indashyikirwa yakoreye u Rwanda.
Prof. Lumumba yagize ati “Cyane rwose. Kandi unyumvise, mvuga kuri Perezida Paul Kagame kenshi cyane ku rwego rwa Afurika. Mvuga ko Perezida Kagame mu bihe bigoye cyane yashoboye kurema ahantu hatumye ibikorwa bya sosiyete biba mu buryo bwuje ikinyabupfura cyinshi.”
Umunsi umwe Prof. Lumumba yari mu nama muri Nigeria, nk’umwe mu bari kugeza ijambo ku bayitabiriye. Perezida Kagame yayitabiriye nk’umushyitsi mukuru, Muhammadu Buhari wayoboraga iki gihugu cyo muri Afurika y’u Burengerazuba bwa Afurika na we yari ahari.
Prof. Lumumba yasobanuye ko mu gihe yavugaga ijambo, umwe mu bari bitabiriye iyi nama yarahagurutse, amubwira ati “Ushyigikira abanyagitugu”, mu kumusubiza, amugaragariza ko yitiranya igitugu n’imiyoborere yo guha abantu umurongo muzima.
Ati “Naravuze nti ‘Ntabwo nashyigikira umunyagitugu, abo nshyigikira ni abashyira abantu ku murongo’ kandi ntekereza ko icyo kigaragaza uko abantu bihutira guca imanza. Uko mbibona, Perezida Kagame yakoze neza ibyo abayobozi beza nka we bakwiye gukora, ubu rero harageze ngo atekereze ku mpinduka kuko impinduka ari ingenzi kandi ntekereza ko ari urugendo.”
Prof. Lumumba yagaragaje ko Perezida Kagame yatangiye urugendo rw’impinduka mu miyoborere y’u Rwanda, binyuze mu gushyira muri Guverinoma abakiri bato, cyane cyane mu rwego rw’ikoranabuhanga n’ububanyi n’amahanga.
Ati “Iyo ndebye abashyirwa muri Guverinoma mu rwego rw’ikoranabuhanga, mu bubanyi n’amahanga, mbona ko ibyo biri gukorwa. Abanyamateka basuzumye neza, babona ko Perezida Kagame yatanze umusanzu. Ntiyabura abatesha agaciro imirimo yakoze. Uzahorana abantu badakunda ibyo ukora, kubera ko ubikora ariko ushyize mu gaciro, wabona ko yatanze umusanzu mu bihe bikomeye cyane.”
Yagaragaje ko mu 1994 ubwo mu Rwanda habaga Jenoside yakorewe Abatutsi, ab’ukwizera guke bandikaga ko u Rwanda rutazongera kubyuka ngo rutere imbere, ariko Perezida Kagame n’abandi basirikare bafatanyije mu rugamba rwo kubohora igihugu barabahinyuza.
Prof. Lumumba yagize ati “Urebye zimwe mu nyandiko ku Rwanda mu 1994, ab’ukwizera guke babitse u Rwanda, ko rutazongera kubyuka. Urwo Rwanda rwarabyutse, ubu ruri ku gasongero k’ibihugu bya Afurika bifatwa nk’icyitegererezo mu iterambere. Ibyo rubikesha Perezida Kagame na bagenzi be mu ngabo.”
Yasobanuye ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Kagame yakoze igisa no gufata urupapuro rushya, yandikaho gahunda yo kuzahura u Rwanda, akongera akarwubaka, kandi ko n’abo bari kumwe mu buyobozi bari bizeye iki cyerekezo.
Prof. Lumumba yagaragaje ko ibihugu byinshi bya Afurika bitagira umurongo mwiza nk’uw’u Rwanda kubera ko Abanyafurika benshi bakunda akavuyo kuko ari ko kabafasha kwijandika muri ruswa n’ibindi byaha, ntibabihanirwe, mu gihe i Kigali ho iyi migirire idashobora kwihanganirwa.
Abona ko ibihugu bya Afurika bikwiye kwimakaza imyitwarire myiza, abantu bakagira umurongo muzima w’imikorere, ati “Unyura ku Kibuga cy’indege cya Kigali, ukabona ibintu biri ku murongo, wanyura mu mihanda, ukareba uko za rond-points zitunganyije, ubona biri ku murongo. Nageze i Musanze mu ishuri rikuru rya gisirikare n’irya Polisi, hari ku murongo. Ibyo biranezeza.”
Abajijwe impamvu abayobozi benshi bo muri Afurika batigana imiyoborere y’u Rwanda kandi bayishima, yasubije ko ibyo biterwa n’uruhurirane rw’ibibazo birimo umutwaro w’amateka ya ruswa uba warabase ibihugu byabo ndetse n’ivangura rishingiye ku moko.
Yagize ati “Usanga mu bihugu byinshi hari umutwaro w’amateka, hari Komisiyo y’amatora yamunzwe na ruswa n’ivangura rishingiye ku moko, ukazisanga wararohamye mu gishanga kandi ibyo ni byo biba mu bihugu byinshi bya Afurika. Bazi icyiza, bashobora kuvuga ku cyiza ariko kuziba icyuho kiri hagati y’amagambo n’ibikorwa ntabwo ari iby’abacika intege, ako ni akaga.”
Prof. Lumumba yafatiye urugero ku buryo abashaka gushinga ibigo by’ishoramari mu Rwanda babona ibyangombwa byihuse, agaragaza ko mu bihugu bya Afurika nta handi wasanga imikorere inoze nk’iyi.
Mu gihe ibihugu byo muri Afurika byakwigana ibibera mu Rwanda, Prof. Lumumba abona ko byabifasha kugera ku cyerekezo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) cya 2063 ndetse n’intego z’isoko rusange rihuza umugabane (AfCFTA).
Ati “Mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, dushoboye kwigana ibibera muri Kigali, twaba turi mu cyerekezo cyiza mu buryo bwatungura benshi, kandi byaba ari nk’ibice by’inyubako biganisha ku gushyira mu bikorwa gahunda ya Afurika yo mu 2063 ndetse n’isoko rusange rya Afurika.”