Nyuma y’umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 04 Mutarama 2025, wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Police FC, Hadhi Kanyabugabo Mohammed, umukunzi ukomeye wa Rayon Sports, yakoze igikorwa cyashimishije benshi. Nyuma yo kubona intsinzi y’ikipe ye, Hadhi yakuyemo isaha yari yambaye ayambika umukinnyi Adama Bagayoko, usanzwe akinira Rayon Sports.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Hadhi yavuze ko isaha yambitse Adama Bagayoko ifite agaciro k’amadorari 60 ($60). Yagize ati: “Turi mu rugamba rwo gutwara igikombe cya Shampiyona. Nari nishimye cyane nyuma yo gutsinda, hanyuma mpura na Adama. Natekereje ku kintu kizatuma azajya anyibuka kandi gifite agaciro, ni bwo nahise muha iriya saha.”
Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali, warangiye ikipe ya Rayon Sports itsinze Police FC ibitego 2-0. Ikipe ya Rayon Sports yakinnye neza, yerekana ko iri mu bihe byiza byo guhatanira igikombe cya Shampiyona. Iyi ntsinzi yabaye intambwe ikomeye ku ikipe ifite intego yo kugera kure muri uyu mwaka w’imikino.
Uku gutsinda ikipe ya Police FC kwatumye Rayon Sports ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda. Kugeza ubu, iyi kipe ya Murera ifite amanota 36, bigaragaza ko iri ku isonga kandi ikomeje kwitwara neza mu mikino ya Shampiyona.
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gushimirwa uburyo abafana bayo bahora bayishyigikiye. Hadhi Kanyabugabo Mohammed yerekanye ko atari gusa umukunzi w’umupira, ahubwo ko yishimira guhemba no gushimira abakinnyi b’ikipe ye. Ibi bikorwa by’abafana bikomeza kongerera ikipe imbaraga no kwiyemeza gukomeza kwitwara neza.