Ihuriro ry’Ingabo za Congo ryagabye ibitero bikaze ku gace kagenzurwa na M23 na Twirwaneho

Muri Rugezi mu gice kigenzurwa n’umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 ku munsi w’ejo hashize cyazindutse kigabwamo ibitero by’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.Ihuriro rirwana ku ruhande rwa guverinoma ya Kinshasa ririmo FARDC, FDLR ingabo z’u Burundi na Wazalendo.

Aya makuru ava muri Rugezi ahamya ko ahagana saa kumi nebyiri z’igitondo cya kare cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 09/05/2025, ni bwo mu Rugezi hagabwe kiriya gitero cyari ririya huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo.

Umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 byabohoheje iki gice cya Rugezi cyagabwemo icyo gitero mu mpera z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka.

Kuva icyo gihe ziyibohoje izi ngabo zirwana ku ruhande rwa Leta y’i Kinshasa ziyigabyemo ibitero inshuro zirenga zine mu rwego rwo kugerageza kuyigarurira kandi, ariko uyu mutwe ukazikubita inshuro.

Ndetse n’ibi bitero byayizindutsemo, hari amakuru avuga ko ruriya ruhande rwabigabye abarugize batangiye kurwana basubira inyuma.

Binazwi ko uru ruhande rugaba ibyo bitero, rubigaba ruturutse mu duce twa Matanganika, Kabanju n’utundi twaho hafi muri secteur ya Lulenge, muri Fizi.

Tubibutsa ko iyi Rugezi yagabwemo ibi bitero iherereye mu majy’Epfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe, ikaba kandi iri muri grupema ya Basimukuma, muri secteur ya Lulenge.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *