Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Congo ryagabye igitero kiremereye mu gace kamaze amezi 3 gafitwe na M23

Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zagabye igitero mu gice cya Katana kimaze iminsi ibarirwa mu mezi atatu kigenzurwa n’umutwe wa M23, ariko ugisubiza inyuma.

Ku mugoroba w’ahar’ejo ku wa gatatu tariki ya 04/06/2025, ni bwo iki gitero cyagabwe i Katana haherereye hafi n’i kibuga cy’indege cya Kavumu ari nacyo kizwi nk’icya Bukavu.

Amakuru aturuka muri icyo gice agaragaza ko iri huriro ry’ingabo za Congo rigizwe na FARDC, FDNB, FDLR na Wazalendo, ryasubijwe inyuma rugikubita nyuma y’aho ritangiye gutera ibisasu ku birindiro by’aba barwanyi bo muri uyu mutwe urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa wa M23.

Urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje rwumvikanye mu duce duherereye hafi aho n’ahaberaga imirwano no muri centre yayo ubwayo, rwanatumye abaturage baturiye utwo duce bahungira mu bindi bice bitekanye, nk’uko amakuru akomeza abivuga.

Aya makuru akomeza avuga ko imirwano yabereye i Katana yabaye umwanya muto, kuko M23 yahise yirukana uru ruhande rw’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta rwari rwagabye kiriya gitero, mu guhunga zerekeza mu ishyamba riraho hafi rya Parike y’igihugu ya Kahuzi-Biega.

Mu kwezi gushize na bwo aka gace kakunze kurangwamo imirwano y’urudaca, hagati y’uru ruhande n’ubundi rurwanirira ubutegetsi bw’i Kinshasa n’uyu mutwe wa M23, ariko uko impande zombi zahanganaga, izo ku ruhande rwa Leta zasubizwaga inyuma.

Aka gace uyu mutwe wa M23 wakigaruriye mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka, mbere y’uko ufata umujyi wa Bukavu uwo wafashe tariki ya 16/02/2025.

Katana iri kuvugwa kubera imirwano yayibereyemo ku munsi w’ejo ku wa gatatu, ibarizwa muri teritware ya Kabare, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *