Ku munsi w’ejo tariki ya 27 Kamena 2025 mu karere ka Kirehe mu rwunge rw’amashuri rwa PAYSANNAT D Umuyobozi w’ikigo yafungiranye abarimu bagera kuri 6 barimo ab’igitsina gore ndetse n’abigitsina gabo.
Nkuko amakuru yatanzwe n’umwe muri aba barimu abivuga, umuyobozi yabafungiranye bagera isaha ya Saa ine (22h00) z’ijoro.
Uyu mwarimu wandikiye umunyamakuru Oswald, yasobanuye ko Umuyobozi w’ikigo yabafungiranye agirango bahigure imihigo.
Uyu mwarimu akomeza avuga ko umuyobozi yarekuye abandi barimu ndetse n’abakozi bose bakora kuri icyo kigo agasigarana abarimu bigisha mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza gusa P4, kugirango abe aribo bahigura imihigo.
Uyu mwarimu utatangaje amazina ye yanditse asaba ko bakorerwa ubuvugizi kuko ngo bidakwiye kandi amasaha y’akazi aba yarangiye.
Gusa bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga babona ko ibyo uyu muyobozi yakoze aribyo kuko bishoboka ko abanyeshuri bo mu mwaka wa 4 baba batsinzwe cyane.
Ku rundi ruhande bamwe babona ataribyo ahubwo ko umuyobozi yagakwiye kubahiriza amategeko y’akazi.
Umwarimu yagize ati “Mwiriwe abarimu bo mu karere ka Kirehe, Umurenge wa Mahama kuri GS PAYSANNAT D mudukorere ubuvugizi kuko turarenganywa. Ubu tuvugana saa 22h00 ni bwo tuvuye mu kazi ngo turi guhigura imihigo umuyobozi w’ishuri yadufungiranye mu biro ngo dusinye amanota y’imihigo ku ngufu. Abandi bose yabasezereye uretse abarimu bo mu wa 4 primary batandatu.”
Soma Comments.
“Mwiriwe abarimu bo mu karere ka @KireheDistrict, Umurenge wa Mahama kuri GS PAYSANNAT D mudukorere ubuvugizi kuko turarenganywa. Ubu tuvugana saa 22h00 ni bwo tuvuye mu kazi ngo turi guhigura imihigo umuyobozi w’ishuri yadufungiranye mu biro ngo dusinye amanota y’imihigo ku ngufu. Abandi bose yabasezereye uretse abarimu bo mu wa 4 primary batandatu.”