Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatumiwe mu Irushanwa rya Mapinduzi Cup rizabera muri Zanzibar kuva tariki ya 3 kugeza ku ya 13 Mutarama 2025.
Mapinduzi Cup ni irushanwa ryashyizweho na Federasiyo ya Ruhago muri Zanzibar mu 1998.
Rigamije kwizihiza impinduramatwara y’iki gihugu ubwo cyabonaga ubwigenge mu 1964 kibukuye mu maboko y’ubwami bw’Abarabu baje bayoboraga iki kirwa cyari kigizwe n’umubare munini w’abirabura.
Mu 2023, irushanwa ryabaye ryahuje amakipe yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba arimo APR FC yo mu Rwanda, yatsindiwe muri ½ kuri penaliti.
Kuri iyi nshuro, abategura iri rushanwa bahisemo gutumira amakipe y’ibihugu kugira ngo rifashe Tanzania, Uganda na Kenya kwitegura neza Shampiyona Nyafurika y’Abakina imbere mu bihugu (CHAN 2024).
Amakuru ahari ni uko mu makipe yatumiwe muri Mapunduzi Cup iteganyijwe tariki 3-13 Mutama 2024 harimo n’u Rwanda. Ibindi bihugu ni Kenya, Tanzania, Burkina Faso, u Burundi, Uganda na Zanzibar.
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Kalisa Adolphe ’Camarade’, yemereye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko bakiriye ubutumire bwo kwitabira Mapinduzi Cup, ariko batari bafite iri rushanwa muri gahunda.
Yongeyeho ko abatoza b’Ikipe y’Igihugu baba bafite gahunda zabo bapanze. Ubwo yaganiraga na IGIHE yavuze ko u Rwanda rwari rufite amahirwe yo kwitabira CHAN bityo hakaba hari hategerejwe igisubizo cya CAF (byavuzwe mbere yuko CAF isohora urutonde ntakuka rw’amakipe azitabira CHAN)
Ati “Turindiriye ko CAF yemeza ibijyanye na CHAN kugira ngo tubwire umutoza [kuko ni we wemeza niba byaba byiza gukina irushanwa].”
Byari byitezwe ko kuri uyu wa Mbere ari bwo Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) yemeza burundu ibihugu bizakina CHAN 2024, kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 28 Gashyantare 2025, Gusa ubwo urutonde rwasohokaga, rwasohotse u Rwanda rutariho.
U Rwanda rwitwaye neza mu ijonjora rya nyuma, rusezerera Sudani y’Epfo hifashishijwe itegeko ry’igitego cyo hanze nyuma yo kunganya ibitego 4-4 mu mikino ibiri, gusa nubundi rwaje gusigara.
Kuri ubu hategerejwe umwanzuro, niba iyi kipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi izajya muri iri rushanwa.
Irushanwa rishobora gutuma Shampiyona ihagarara
Mu gihe byari biteganyijwe ko imikino ibanza ya Shampiyona izarangira ku wa 12 Mutarama 2025, kwitabira Mapinduzi Cup kw’Ikipe y’Igihugu bishobora gutuma imikino yongera gusubikwa.
Kuri ubu, hari amakipe yashoje imikino ibanza, ariko hari andi asigaje imikino ibiri cyangwa itatu ngo igice kibanza kirangire.
Ukurikije ingengabihe ya Shampiyona yari yatangajwe mbere, hashobora guhinduka amatariki y’iminsi yayo itandatu kuko n’irushanwa rya CHAN 2024 ritari ryateganyijwe.
Imikino yo kwishyura yagombaga gutangira ku wa 17 Mutarama 2025 mu gihe ukwezi kwa Gashyantare kwari kurangirana n’Umunsi wa 21.
Muri aya mezi abiri abanza y’umwaka mushya, hari hateganyijwe kandi n’imikino y’Igikombe cy’Amahoro aho ijonjora ryacyo rya kabiri rizakinwa tariki ya 15 n’iya 22 Mutarama 2025.