Ikirego cyageze muri RIB! Abantu bose berekana imipira ya Rwanda Premier League (RPL) kuri YouTube nta burenganzira babifitiye bagiye gukurikiranwa mu butabera

StarTimes, umufatanyabikorwa wa Rwanda Premier League (RPL), yatangaje ko yamaze gutanga ikirego muri RIB (Rwanda Investigation Bureau) ku bantu batandukanye bifashishije imbuga zabo cyane cyane YouTube, berekana imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) batabifitiye uburenganzira.

Nk’uko bigaragara mu itangazo bashyize ahagaragara, StarTimes ivuga ko kwerekana RPL live cyangwa amashusho yayo kuri YouTube nta burenganzira babifitiye ari ukurenga ku mategeko agenga uburenganzira bw’umuhanga (copyright). Ibi bikaba byaratumye batanga ikirego kugira ngo hafatwe ingamba kuri abo bantu.

StarTimes isaba abantu bose gukoresha imbuga zabo bubahiriza amategeko, birinda kugaragaza imikino ya RPL cyangwa amashusho yayo badafite uburenganzira, kuko bitabaye ibyo bazakurikiranwa n’amategeko.

Mu butumwa bwabo, banagaragaje ko bagiye gukomeza gukurikirana bene ibi bikorwa kugira ngo bakumire icyatuma habaho igihombo kuri bo ndetse no ku iterambere rya ruhago nyarwanda.

Itangazo ryashyizweho umukono na Paluku Rene, Sports Operation Manager & Marketing Manager wa StarTimes, rirangiza risaba abantu kubahiriza aya mategeko, abatabikora bagahanwa.

Kuri buri kibazo kijyanye n’iri tangazo, StarTimes yashyizeho umurongo wa telefoni 5033 cyangwa 0788 156 600 abantu bashobora guhamagaraho.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *