Iyo mbangukiragutabara yavaga ku bitaro bya Kabaya ijya kuzana umurwayi ku Kigo Nderabuzima cya Ramba mu Murenge wa Kavumu.
Iyo mpanuka yabaye ku Cyumweru mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba. Kuri uyu wa Mbere mu masaha y’umugoroba, nibwo haje imodoka iterura ibiremereye kugira ngo iyikure aho yaguye mu cyayi.
Biravugwa ko impanuka yatewe n’uko umushoferi wayo yabonye abantu bamwitambika basinze, agiye kubakatira irenga umuhanda igwa mu cyayi.
Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Kabaya Dr. Origene Shema, avuga ko bakomeje gutanga za Raporo basaba ko imihanda yerekeza mu misozi imeze nabi yakorwa ariko bagitegereje igisubizo cy’ubuyobozi bwite bwa Leta.
Avuga ko imodoka zikunze kunyerera ku buryo byakunze kugorana kujya kuzana abarwayi, kandi ko imodoka yaguye nta kibazo kindi yari ifite usibye ibyo bibazo by’ubunyereri.