Kuri uyu wa 3 Ukuboza 2024, Urukiko rwa gisirikare rwaburanishije Sgt Minani Gervais ukekwaho kwica arashe abantu batanu bo mu Murenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke. Abishwe ni Benemugabo Denis w’imyaka 17, Habumugisha Onesphore w’imyaka 20, Sindayiheba Zephanie w’imyaka 44, Muhawenimana Jonas w’imyaka 35, na Nsekambabaye Ezra w’imyaka 51.
Uru rubanza rwabereye mu ruhame mu Mudugudu wa Rubyiruko, Akagari ka Rusharara, ahakorewe icyaha. Rwitabiriwe n’abaturage benshi ndetse n’abasirikare. Umunyamategeko wa Sgt Minani, Me Murigande Jean Claude, yasabye urukiko gusubika urubanza asobanura ko umukiliya we afite uburwayi bwo mu mutwe.
Icyakora, urukiko rwatesheje agaciro ubwo busabe nyuma y’uko Ubushinjacyaha bugaragaje raporo z’abaganga zemeza ko Sgt Minani ari muzima mu mutwe. Nyuma y’ibi, Me Murigande yahise yikura mu rubanza. Urukiko rwasabye Ubushinjacyaha gukomeza gusobanura ibyo burega Sgt Minani.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Sgt Minani akurikiranweho ibyaha bitatu: ubwicanyi buturutse ku bushake, gukoresha intwaro bidategetswe n’umukuru, ndetse no kwangiza, kwiba no kuzimiza ku bushake igikoresho cya gisirikare. Byongeye, RDF yatangaje ko Sgt Minani, w’imyaka 39, akekwaho kurasa aba bantu mu kabari mu rukerera rwa tariki ya 13 Ugushyingo 2024, nyuma yo gushyamirana na nyir’akabari bapfa amafaranga y’inzoga.
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko gukatira Sgt Minani igifungo cya burundu nyuma yo kumugaragariza uko yakoze ibyaha ashinjwa. Urubanza rwapfundikiwe, urukiko rutangaza ko umwanzuro uzasomwa ku wa 19 Mutarama 2025.