Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Mukurarinda Alain, yatangaje ko abasirikare ba Kongo (FARDC) barashe nkana ku butaka bw’u Rwanda, mu mugambi w’icyo gihugu wo kugaba ibitero no guhirika ubutegetsi buriho. Ibi bikorwa by’ubushotoranyi byagize ingaruka zikomeye ku baturage bo mu Karere ka Rubavu, aho imibare mishya igaragaza ko abantu 16 bamaze guhitanwa n’ayo masasu, mu gihe abarenga 160 bakomeretse.
Mu bapfuye, harimo abaguye aho amasasu yabasanze, mu gihe abandi bitabye Imana nyuma yo kugerwaho n’ubutabazi. Kugeza ubu, mu bakomeretse, 135 bamaze kwitabwaho n’abaganga bakaba barasezerewe, naho abarenga 30 bagikurikiranwa n’abaganga kubera ibikomere bikomeye bagize.
Uretse ibihombo by’ubuzima, amasasu yaturutse i Goma yangije imitungo myinshi y’abaturage. Inzu zisaga 280 zarasenyutse cyangwa zangiritse, hakiyongeraho amashuri arindwi yagizweho ingaruka n’ibyo bitero. Muri rusange, umutungo wangiritse ubarirwa muri miliyoni 257 Frw, hatabariwemo amatungo yatakaye.
Ibikorwa byo gusana ibyangijwe no gufasha abagizweho ingaruka birakomeje, mu gihe ubuyobozi bw’u Rwanda bukomeje gukorana n’inzego mpuzamahanga kugira ngo iki kibazo gihabwe umwanzuro urambye.