Imirwano ikaze hagati ya M23 na FARDC muri teritwari zitandukanye za Kivu y’Amajyepfo

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 29 Mata, imirwano ikaze urimo intwaro ziremereye yadutse mu duce twinshi twa teritwari za Walungu, Kabare na Kalehe, muri Kivu y’Amajyepfo.

Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, kuva mu gitondo cyose mu gace ka Kaziba, muri Teritwari ya Walungu, humvikanaga urusaku rwinshi rw’imbunda nto n’iziremereye.

Amakuru amwe avuga ko inyeshyamba za AFC / M23, zavuye i Nyangezi zinyuze i Mushenyi kuva mu mpera z’icyumweru gishize, zigaba ibitero ku birindiro by’ingabo za DRC (FARDC) n’imitwe ya Wazalendo.

Ibyo bitero byahagaritse ubuzima kandi bitera ihungabana rikomeye mu baturage nk’uko iyi nkuru dukesha mediacongo.net ivuga.

Andi makuru avuga kandi ko imirwano yabereye muri Teritwari za Kabare na Kalehe. Imijyi ya Kabamba, Kasheke na Hauts Plateaux ya Kalehe yanyeganyejwe n’urusaku rw’intwaro zitandukanye kandi ibyangiritse ni byinshi.

Amashuri, ubucuruzi n’ibikorwa by’ubuhinzi, isoko nyamukuru yo kwibeshaho muri ibi byaro, byahagaze neza mu gihe abaturage bamwe bahungiye mu bihuru.

Kuva i Kaziba, inyeshyamba za M23 ngo ziragenda zerekeza Minembwe, mu misozi ya Fizi, mu gihe irindi tsinda ryerekeza i Luhwinja, icyicaro gikuru cya sosiyete icukura zahabu, Twangiza Mining.

Mu majyaruguru y’intara, Teritwari ya Kalehe nayo yabayemo imirwano ikaze kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 29 Mata, cyane cyane i Bushaku, aho AFC / M23 yari ihanganye na Wazalendo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *