Kuri uyu wa Gatatu mu gitondo, imirwano yubuye hagati y’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo n’inyeshyamba za AFC / M23 mu gace ka Kabamba, mu majyaruguru ya Irhambi-Katana, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko imirwano yatangiriye ahitwa Irambo, yakwirakwiriye muri centre y’ubucuruzi cya Kabamba, iherereye ku mupaka uhuza teritwari za Kabare na Kalehe.
Ku isaha ya saa tanu za mu gitondo kuri uyu wa Gatatu, itariki 16 Mata 2025, nk’uko tubikesha Actualite.cd, urusaku rw’amasasu rwumvikanye mu mpande nyinshi, bituma ibintu biba akajagari. Kubera ubukana bw’imirwano, kuri ubu ngo ntushoboka kumenya ugenzura agace ka Kabamba.
Inzego z’ibanze n’inzego z’umutekano nabyo ntacyo biratangaza, kandi ibyavuye muri iyo mirwano ntibyatangajwe. Abaturage b’abasivili bo baryamiye amajanja mu gihe imirwano yafata intera.