Imodoka 2 za Coaster zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zakoze impanuka ikomeye yabereye i Rubengera mu Karere ka Karongi – AMAFOTO

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 5 Kamena, ahagana saa tatu za mu gitondo, habereye impanuka ikomeye mu murenge wa Rubengera, mu Karere ka Karongi, ahazwi cyane nko ku Rutare rwa Ndaba.

Iyo mpanuka yahuje imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa coaster, imwe yari iri kuzamuka umuhanda indi imanuka, maze zigongana mu buryo bukomeye.

Amakuru atangazwa n’abaturage ndetse n’abari hafi y’aho byabereye avuga ko impanuka yatewe n’uko imwe muri izo modoka zashoboraga kuba zitarimo gukora neza ku buryo bw’umutekano cyangwa se kimwe mu binyabiziga byaba byaranyereye bitewe n’uburyo aho hantu hazwi nk’ahantu hamanuka cyane kandi hagerwa n’imizigo cyangwa imodoka nini.

Nyuma y’iyo mpanuka, inzego zitandukanye zirimo iz’ubuyobozi bw’akarere, abashinzwe umutekano ndetse n’abaganga bahise bihutira gutabara no kugeza inkomere kwa muganga. Abantu 10 bakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho byihuse, nubwo hatatangajwe ko hari abitabye Imana, biracyari gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Abayobozi mu nzego z’ibanze barasaba abatwara ibinyabiziga gukomeza kuba maso cyane cyane muri ako gace ka Ndaba kazwiho kugira umuhanda utoroshye, kandi bagakurikiza amategeko y’umuhanda mu rwego rwo kurinda impanuka nk’izi zishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *