Imodoka ya Bianca yari yibwe yafatiwe mu Ntara

Mu minsi ishize nibwo byamenyekanye ko Umunyamakuru Bianca yibwe imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai, ubu amakuru agezweho ni uko yaje gufatirwa mu Karere ka Kamonyi ahitwa Bishenyi.

Bianca yavuze ko nyuma y’umunsi umwe yibwe iyi modoka, yaje kuboneka Bishenyi mu Karere ka Kamonyi, icyakora ngo yari yangiritse kuko uwari wayibye yari yayigongesheje.

Ati “Ku wa Gatanu tariki 13 Kamena 2025 nibwo twayibonye Bishenyi, yaragiye arayigongesha ayita muri ‘bordure’ akuramo ‘batterie’ ndetse atwara urufunguzo rw’imodoka arigendera ayita aho.”

Bianca yishimira ko imodoka ye yabonetse nubwo uwari umukozi we bikekwa ko ariwe wayibye ataratabwa muri yombi ngo abe yabiryozwa.

Bianca kuri ubu ni Umunyamakuru kuri SK FM na ISIBO TV, mu gihe yanatangije ikiganiro cye gitambuka kuri shene ye ya YouTube.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *