Imodoka ya Hotel yerekezaga Musanze irimo abantu 4 yakoze impanuka ikomeye

Mumuhanda wa Kaburimbo Kigali- Musanze ku kiraro cya Mukungwa, habereye Impanuka y’imodoka Nissan Patrol ifite praque yitwa SAMBORA(private prate number) ya Hotel , yavaga kigali yerekeza Musanze igiye kuri Hotel iherereye mu Kinigi yitwa SAMBORA hotel.

Imodoka yarimo abantu bane bageze ku kiraro cya Mukungwa Imodoka irenga umuhanda igonga ibyuma bikikije ikiraro igwa mu mazi irarengerwa, hakomereka umwe, shoferi ahasiga ubuzima babiri bavamo ari bazima.

 

Umurambo wa nyakwigendera woherejwe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Ruhengeri, mu gihe uwakomeretse yoherejwe kuvurizwa ku Bitaro bya Ruhengeri.

Imodoka kubufatanye bw’Apolice n’Abaturage bayikuye mu mazi, hahita hatangira iperereza kucyateye Impanuka.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *