Mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 8 Mata 2025, habaye impanuka ikomeye mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Mbazi, Akagari ka Tare, ahazwi nko kuri Gashikiri, ku muhanda wa kaburimbo uhuza Huye na Nyamagabe.
Iyo mpanuka yabaye ubwo imodoka ya sosiyete itwara abagenzi ya Volcano Express, yavaga mu mujyi wa Huye yerekeza i Nyamagabe, yabuze feri igeze ahantu h’icuraburindi (mu ikoni), maze irenga umuhanda igwa mu bishorobwa.
Amakuru agera ku kinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru, aravuga ko umushoferi w’iyo modoka yahise apfa ako kanya kubera ubukana bw’iyo mpanuka. Abari muri iyo modoka barimo abagenzi batari bake bakomeretse, bamwe bikekwa ko bakomeretse bikabije.
Inzego z’umutekano n’abashinzwe ubutabazi bahise bagera aho byabereye, kugira ngo batabare inkomere ndetse n’abandi bose bari mu kaga.
Kugeza ubu, haracyakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye impanuka neza, ndetse hakorwe n’ibindi bikenewe mu gufasha abarokotse n’imiryango y’ababuze ababo.