Inama irarimbanyije! FERWAFA mu nama ifatirwamo umwanzuro ku mukino wa Bugesera FC na Rayon Sports

Komisiyo ishinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FEWAFA) iraterana kuri uyu wa Mbere Saa Tanu, ifate umwanzuro ku mukino wa Bugesera FC na Rayon Sports wahagaze utarangiye kubera umutekano muke.

Uyu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Bugesera ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Gicurasi 2025, wahagaze ku munota wa 57 kubera imvururu.

Bugesera FC yari ifite ibitego 2-0, aho igitego cya kabiri cyatsinzwe na Umar Abba kuri penaliti, cyabaye inkomoko y’izo mvururu, abafana batangira gutera amabuye mu kibuga.

Nyuma y’iminota irenga 15 umukino uhagaze, abari bawuyoboye barimo Komiseri wawo, Munyemana Hudu, banzuye ko uhagarara “kubera umutekano muke”.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko kuri uyu wa Mbere Saa Tanu, ari bwo haterana inama ya Komisiyo ishinzwe Amarushanwa muri FERWAFA igafata umwanzuro ku kigomba gukurikiraho.

Iyi nama irashingira kuri raporo ihabwa na Komisiyo ishinzwe Imisifurire ndetse mu bayitabira harimo Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Kalisa Adolphe ‘Camarade’.

Raporo iheruka gushyirwa hanze ya Munyemana Hudu wari Komiseri w’Umukino wa Bugesera FC na Rayon Sports, yagaragazaga ko umusifuzi Ngaboyisonga Patrick yitwaye mu byemezo yafashe birimo penaliti bivugwa ko yimwe Rayon Sports na penaliti yahawe Bugesera FC ikavamo igitego cya kabiri.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *