Ingabo z’u Burundi zishe abarwanyi ba FLN zibaziza kwanga kurwana na AFC/M23

Ingabo z’u Burundi zasubiranyemo n’umutwe witwaje intwaro wa FLN urwanya Leta y’u Rwanda, nyuma y’aho wanze kuzifasha kurwanya ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ingabo z’u Burundi zifatanya n’iza RDC kurwanya AFC/M23 kuva mu 2023, hashingiwe ku masezerano ibihugu byombi byagiranye muri Kanama uwo mwaka. Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ndetse n’imitwe ya Wazalendo yo yinjiye muri ubu bufatanye.

Umwe mu basirikare b’u Burundi waganiriye n’urubuga SOS Medias Burundi, yatangaje ko ubwo abarwanyi ba FLN bangaga gufasha ingabo zabo kurwanya AFC/M23, bavuye muri RDC, bahungira mu ishyamba rya Kibira. Ibyo ngo byafashwe nk’ubugambanyi.

Yagize ati “Kubyanga kwabo kwafashwe nk’ubugambanyi. Baraburiwe, bahitamo guhungira muri Kibira.”

Tariki ya 8 n’iya 9 Werurwe, ingabo z’u Burundi zagabye igitero ku birindiro bya FLN muri Komini Mabayi mu ntara ya Cibitoke, zongera kuyitera tariki 3 n’iya 4 Gicurasi. Bivugwa ko muri iyo minsi habaye imirwano ikomeye, yapfiriyemo benshi, abandi barakomereka.

Umusirikare w’u Burundi ufite ipeti rya Captain yagize ati “Twagose ibirindiro byabo nijoro. Bari bafite intwaro nyinshi ariko bajagaraye. Twarabatunguye, turabica.”

Mu gihe ibi bitero byagabwaga, bamwe mu barwanyi ba FLN bahisemo kumanika amaboko hakiri kare, abandi bararwana. Ingabo z’u Burundi zivuga ko zishe abarwanyi b’uyu mutwe barenga 100, na zo zicirwa abasirikare 10.

FLN yari isanzwe ikorana n’ingabo z’u Burundi kuva umubano wabwo n’u Rwanda wazamba mu mpera za 2023. Nyuma y’iyi mirwano, zivuga ko zitazemera ko uyu mutwe ukomeza gukorera mu ishyamba rya Kibira.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *